Inama itegura uyu mushinga yahuje ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) yabereye i Kigali kuri uyu wa 12 Gashyantare 2024.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yibukije abitabiriye iyi nama ko kuva mu 2004 ubwo u Rwanda rwatangiraga ubutumwa bw’amahoro, hari byinshi rwabonye rukwiye gusangiza ibindi bihugu.
Gen Muganga yagize ati “Imbuga z’ubutumwa bw’amahoro ziberamo ibintu byinshi mu rwego rw’umutekano, ubutabazi no mu makuru ya politiki, amakuru ayobya cyangwa abeshya ndetse n’imvugo z’urwango, bibangamira ibikorwa byo kurinda abasivili, ituze n’umutekano by’abarinzi b’amahoro bacu.”
“Birenze guhanahana amasomo ndetse n’ibikorwa, hamwe no kugerageza uburyo bushya, iki kigo cyaba urundi rwego ruzajya rutanga amahugurwa mu gihe rwahabwa ibikoresho no mu gihe ibikenerwa byaba bihari.”
Ubutumwa bw’Amahoro bwa Loni bwatangiye muri Gicurasi 1948 ubwo akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano kafataga icyemezo cyo kohereza abasirikare mu burasirazuba bwo hagati kugira ngo kagenzure amasezerano y’amahoro ya Israel n’ibihugu by’Abarabu bituranye na yo.
Kugeza ubu, u Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo. Rwigeze no kubohereza muri Sudani.
Ruhagarariwe n’abasirikare basaga 4500 muri ibi bihugu bibiri, ubu rukaba ruri ku mwanya wa kane mu bihugu bifite abasirikare benshi muri ubu butumwa bwa Loni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!