Yanagaragaje kandi ko ayo icyayi cyoherezwa mu mahanga cyinjiriza igihugu azava kuri miliyoni 117$ cyinjije umwaka ushize, akagera kuri miliyoni 300$ buri mwaka.
Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ibihingwa Gakondo (Traditional Commodities Division Manager) mu muri NAEB, Nkurunziza Alexis, wagaragaje ko hari ingamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi.
Yasobanuye ko urwego rw’ubuhinzi bw’icyayi rukomeje gushyirwamo imbaraga, ndetse yerekana ko igihugu gifite intego yo kongera ubuso gihingwaho ho hegitari 10.000.
Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abagize Ihuriro ry’Abashakashakatsi mu bijyanye n’Ubukungu, EPRN, anagaragaza ko hakenewe uruhare rwabo ku gukora ubushakashatsi bugamije guteza imbere umusaruro no kuwongerera agaciro.
U Rwanda rufite intego y’uko icyayi rwohereza mu mahanga nibura 50% ari cyo ruzajya rugurishiriza ku isoko rya Mombasa, kivuye kuri 72% kihacuruzwa kuri ubu.
Ibyo bisobanuye ko ruzaba rwabashije kugera ku bandi bakiliya bo ku isoko mpuzamahanga aho kugurishiriza gusa ku isoko rya Mombasa.
Nkurunziza kandi yasobanuye ko hari gahunda yo kubaka ubushobozi haba ku bahinzi n’abatunganya icyayi kugira ngo kibashe kongererwa agaciro. Kugeza ubu icyayi u Rwanda rwohereza mu mahanga 95% kigenda nk’amajyani kandi hifuzwa ko nibura 20% cyajya cyoherezwa hanze gitunganyijwemo ubundi bwoko bw’icyayi bunahenze ku isoko.
Ibyo bizatuma igiciro cy’icyayi cyiyongera n’ibyo cyinjiza birusheho kuzamuka kuko kuri ubu umuhinzi abarirwa nibura 50% by’igiciro cy’icyayi ku isoko. Ni ukuvuga nibura amafaranga ari hagati ya 300 Frw na 600 Frw ku kilo bitewe n’ubwiza bw’icyayi cyacurujwe.
Nubwo mu bindi bihugu byateye imbere usanga mu gusoroma icyayi hakoreshwa imashini, Nkurunziza yagaragaje ko u Rwanda rukeneye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya niba zakoreshwa kandi umwimerere w’icyayi cy’u Rwanda ukaguma kuba wa wundi.
Ati “Akenshi iyo basoroma bakoresheje intoki, hari ibintu byinshi bitondera. Niba ari ugusoroma ibibabi bibiri, umuntu abanza kubigenzura ariko urumva ko imashini yo ifata byose. Gusa nanone gukoresha imashini bitwara igihe gito kurusha amaboko. Turi kwiga uko byakorwa neza ku buryo bitahungabanya umwimerere w’icyayi cyacu.”
Yavuze ko hakenewe nibura abasorama icyayi 13.865 biyongera ku basanzwe bahari 18.435 hirya no hino mu gihugu.
Yerekanye ko mu rwego rwo gufasha abahinzi, NAEB na RAB bitanga ubufasha mu bya tekinike ku bijyanye no guhinga icyayi, kugisoroma, kukivugurura aho cyashaje, gutanga imbuto nziza, kucyitaho no gukoresha neza ifumbire.
Mu rwego rwo kongera ingano y’icyayi birumvikana ko hari imbuto nshya zizaterwa ariko hakanashimangirwa gukoresha ifumbire ihagije kuko na byo byongera umusaruro.
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa inganda 19 zitunganya umusaruro w’icyayi mu gihe ingo zirenga ibihumbi 59 zigihinga.
Abashakashatsi beretswe amahirwe ari muri urwo rwego, basabwa kuyabyaza umusaruro mu gufasha igihugu kugera ku ntego cyiyemeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!