Ni mu gihe kuri uyu wa 13 Ukwakira, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kuzirikana ku ngaruka ziterwa n’ibiza n’uburyo byarushaho gukumirwa.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibikorwa byo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza watangiye kwizihizwa mu 1989 bisabwe n’Umuryango w’Abibumbye, hagamijwe kumenyekanisha ingaruka ziterwa n’ibiza n’uburyo zarushaho kugabanywa.
Kuri uwo munsi wizihizwa buri tariki 13 Ukwakira, hazirikanwa abantu na sosiyete zo hirya no hino ku isi bari kugenda bagabanya kwikururira ibiza no kongera ubukangurambaga bwo kumenyekanisha akamaro ko kwikura mu ngaruka bahura na zo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Habinshuti Philippe, yatangaje ko uyu munsi usanze u Rwanda rukomeje ingamba zo gukumira ibiza rukunze guhura na byo, birimo ibikomoka ku mvura nyinshi, amapfa, imiyaga, inkangu, inkuba n’ibindi.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko kuva uyu mwaka watangira, ibiza bimaze guhitana abantu barenga 150.
Inzu 3474 zarasenyutse, imyaka yari ihinze kuri hegitari 1697 yarangiritse naho ibyumba by’amashuri 274 byarasenyutse.
Hari 'uduce tw’imihanda yasenyutse tugera kuri 61, amateme cyangwa ibiraro binini 54 na byo byarangiritse, ibyo bikiyongeraho imiyoboro y’amashanyarazi.
Habinshuti yavuze ko nibura ku mwaka impuzandengo y’ibyo u Rwanda ruhomba igera kuri miliyari 100 Frw.
Ati "Imvura nkeya na yo ishobora guteza ibiza bitewe n’ingaruka yagize, bitagira kwitwa ibiza ari uko abaturage badashobora kwikura muri izo ngaruka bagakenera ubufasha n’ibiribwa cyangwa amazi y’amatungo. Ibyo byose turabikurikirana kugira ngo aho bigaragaye ko abaturage bakeneye kunganirwa, bihite bikorwa vuba."
Abaturage basabwa kugumana umutima wo gutabarana hakiri kare, no gutanga amakuru yihuse ku nzego zifite ubumenyi n’ibikoresho bihagije kugira ngo zibashe kubageraho.
Hamwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana ku ngaruka z’ibiza, u Rwanda rwateguye ibikorwa bizamara ukwezi kose birimo ibyo kurwanya isuri, gusana inzu zimeze nabi n’ibindi, kuko "kwirinda ibiza atari igikorwa ukora ngo ugihagarike, ni ubuzima bwa buri munsi".



Ibitekerezo 0