Amasezerano y’iyi mpano yashyizweho umukono kuri uyu wa 6 Ukuboza 2022, hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda.

U Buyapani busanzwe butera inkunga u Rwanda mu mishinga yo gukwirakwiza amazi. Inkunga yakiriwe uyu munsi izakoreshwa mu mushinga wa Ntora-Remera uzageza amazi mu Murenge wa Gisozi na Remera.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko mu bizakorwa harimo kubaka ibigega binini by’amazi n’imiyoboro yo kuyakwirakwiza bizafasha kugabanya ingano y’amazi apfa ubusa mu Mujyi wa Kigali kubera imiyoboro ishaje.

Ati “Ni inkunga ifite agaciro ka miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika yiyongera ku byari bisanzwe bikorwa ariko hari n’indi mishinga ihurizwa hamwe ikagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Kigali.”

"Nk'uko mubizi amazi ni ubuzima, u Rwanda rwiyemeje ko mu 2024 ruzaba rwagejeje amazi meza kuri bose. Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ndagira ngo nshimire u Buyapani umusanzu wabwo mu kuzagera kuri iyi ntego. Ntabwo uyu ari wo mushinga wa mbere utewe inkunga n’u Buyapani kuko dufite na Nzove watewe inkunga mu buryo bw’impano.”

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’u Buyapani mu nzego zirimo uburezi, ibikorwaremezo, amazi, ingufu, gutwara abantu n’ibintu n'izindi.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yavuze uyu mushinga uzatuma abaturage barenga ibihumbi 400 bagerwaho n’amazi mu buryo buhoraho, mu dushya twawo hakaba harimo gutangiza uburyo bwo gukwirakwiza amazi bukoreshwa mu Buyapani.

Yavuze ko igihugu cye gifite gahunda yo gukomeza gufatanya na leta mu kuvugurura uburyo abaturage bagezwaho amazi nk’uko biri mu mishinga ya NST1.

Umuyobozi w’Agateganyo w'Ikigo Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), Eng. Umuhumuza Gisele, yavuze ko iyi nkunga izakoreshwa mu bice bigaragara ko uburyo amazi akenewe burusha ubushobozi imiyoboro ihasanzwe.

Muri gahunda y’igihugu y'imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1 hateganyijwe ibikorwa byo kugeza amazi kuri bose no kugabanya ibihombo biterwa n’amazi apfa ubusa.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021, yagaragaje ko igipimo cy’amazi apfa ubusa ataragera ku bakiliya cyavuye kuri 44,1% mu 2020 kigera kuri 45,6 % mu 2021.

Eng. Umuhumuza yavuze ko mu myaka ibiri ishize ku bufatanye bwa WASAC, Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hakozwe igishushanyo mbonera cyo gukwirakwiza amazi mu Mujyi wa Kigali mu myaka 30 iri imbere.

Kimwe mu byagaragaye ni uko mu Mujyi wa Kigali hakenewe ivugururwa ry’imiyoboro bijyanye n’uko imiturire itera imbere n’ibindi bikorwaremezo bikiyongera.

Kugeza ubu abaturage bagerwaho n’amazi meza mu bice by’icyaro bageze kuri 56% (abayabona badakoze urugendo rurenze metero 500) mu gihe mu mijyi ari 72% (abayabona batarenze metero 200).

Uyu mushinga uzatuma ibice bya Batsinda na Gisozi n’igice cy’Umurenge wa Remera bitari bikibasha guhazwa bizagera mu 2024 hari ikimaze kwiyongeraho nk’uko Eng. Muhumuza yabisobanuye.

Mu bice by’icyaro hari inganda ndwi zigiye gutangirira rimwe mu Turere twa Ngororero, Rusizi, Nyagatare, Muhanga na Karongi ku buryo zizatuma amazi atangwa yiyongeraho metero kibe ibihumbi 180 ku munsi. Ibi ngo bizatuma bigera mu 2024 hiyongereho nka 20% by’amazi ahari ubu.

Umuyobozi w’Agateganyo w'Ikigo Gishinzwe Gukwirakwiza amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), Eng. Umuhumuza Gisele, yavuze ko iyi nkunga izakoreshwa mu bice bitageramo amazi ahagije mu Mirenge ya Gisozi na Remera
Umuyobozi w’Agateganyo w'Ikigo Gishinzwe Gukwirakwiza amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), Eng. Umuhumuza Gisele, yavuze ko iyi nkunga izakoreshwa mu bice bitageramo amazi ahagije mu Mirenge ya Gisozi na Remera
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’u Buyapani mu nzego zitandukanye
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’u Buyapani mu nzego zitandukanye
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai yavuze ko iki gihugu kizakomeza gufatanya n'u Rwanda mu mishinga yo kugeza amazi ku baturage
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai yavuze ko iki gihugu kizakomeza gufatanya n'u Rwanda mu mishinga yo kugeza amazi ku baturage
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'impano
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'impano

Amafoto: Habyarimana Raoul