00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye inkura z’umweru 70 zavuye muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 10 June 2025 saa 03:42
Yasuwe :

U Rwanda rwakiriye inkura 70 zirimo ingabo 28 zivuye muri Afurika y’Epfo, biba ubwa mbere habayeho kwimurira rimwe umubare munini w’inyamaswa zinjizwa mu gihugu.

Izi nkura zizaba muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, zageze muri Pariki y’Akagera ku wa 10 Kamena 2025. Zishobora gupima kugeza kuri toni 3,5, zakoze ibilometero 3.400. Kuzigeza mu Rwanda byatwaye hafi miliyoni 7$.

Zazanywe ku bufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere, RDB n’Umuryango Howard G. Buffet n’Ikigo African Parks.

Umuyobozi Mukuru wa Pariki y’Akagera, Ladislas Ndahiriwe, yavuze ko bijyanye n’ubuso buhari n’ubushobozi bwo kuzitaho, izakiriwe ari zo za nyuma.

Ati “Ntabwo upfa kuzana inyamaswa gusa. Urabanza ukareba umwanya ufite kuko na zo zirororoka zikaba nyinshi.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima mu Rwego rw’Iterambere, RDB, Mutangana Eugène, yavuze ko nubwo izo nkura ari impano, kuzigeza muri Pariki y’Akagera byatwaye amafaranga menshi harimo kwishyura abaganga b’amatungo bazitayeho kuva muri Afurika y’Epfo, kuzigeza aho zahurijwe mu kumenyera ikirere nk’icyo mu Rwanda, ikiguzi cy’indege n’ibindi.

Ati “Ugereranyije inkura imwe ntabwo yajya munsi y’ibihumbi 100$. Twiteguye kuzirinda no kuzifasha kororoka hamwe n’izindi nyamaswa zasanze. Twizera ko ari umubare uzakura ukaba munini. Inkura z’umweru zifite umwihariko wo kuba nziza ku bukerarugendo. Ntabwo zihisha abantu. Zikunda kurisha ahagaragara. Zizakurura ba mukerarugendo benshi.”

Mu 2007, ubwo inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize kuko aribwo iya nyuma yapfuye, nyuma y’imyaka 10, mu 2017, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ku ikubitiro haza 18 (ingabo umunani n’ingore 10) ziturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n’umuryango wa Howard G. Buffett.

Nyuma ni bwo hatekerejwe no kuzana inkura z’umweru zitari zarigeze zihaba mbere, kuko ubusanzwe zabaga muri Kenya, Uganda na Zambia.

U Rwanda rwaherukaga kwakira inkura z’umweru 30 zaturutse na bwo muri Afurika y’Epfo mu 2021. Izo nkura zikomeje kororoka kuko ubu zamaze kugera kuri 41. Ziyongeraho izindi nkura zirabura zigera kuri 34.

Ufashe inkura z’umweru zari zisanzwe uko ari 41, ukongeraho 70 nshya zazanywe, ubu mu Rwanda hari inkura z’umweru 111 z’umweru mu gihe iz’umukara ari 34, zose hamwe zikaba 145.

Pariki y’Akagera ni ubuturo bw’inyamaswa zitandukanye. Mu nini habarizwamo inzovu zirenga 140, intare zirenga 60, inkura zirenga 140, imbogo zirenga 3000, ingwe zirenga 80 n’izindi.

Mu ibarura riheruka ni ukuvuga mu myaka ibiri, habazwe inyamaswa zirenga ibihumbi 12 ziri muri Pariki y’Akagera.

Si ubwa mbere muri Pariki y’Akagera himuriwe inyamaswa kuko mu 2015 ubwo intare zari zaracitsemo, hazanywemo icyenda, mu 2017 na 2018 hazanwa inkura zirabura zavanywe mu Burayi no muri Afurika y’Epfo nyuma mu 2021 hazanwa inkura 30 ndetse zimaze kugera kuri 41.

Pariki ya Akagera isurwa ahanini n’Abanyarwanda bangana na 54%. Itanga hafi miliyoni 5$ buri mwaka mu bukerarugendo bw’u Rwanda.

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no kwimura inyamaswa muri African Parks, Martin Rickelton yavuze ko kugeza ubu bafite inkura 2000 zitegerejwe kujyanwa mu bihugu bitandukanye.

Guhera mu bihe byashize, inkura z’umweru zo munsi y’Ubutayu bwa Sahara zagiye zihura n’akaga gakomeye kuva ku guhigwa, kugeza ku gucuruza amahembe yayo habuze gato ngo bizisibanganye burundu.

Nk’uko bitangazwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Nkura (IRF), icuruzwa ry’amahembe yazo muri Afurika ryiyongereyeho kane ku ijana kuva mu 2022 kugeza mu 2023, aho hacurujwe arenga 586 mu 2023.

Inkura z’umweru zo mu majyepfo, bivugwa ko ziri mu byago byo kuba zashiraho burundu mu gihe nta gikozwe, aho kugeza ubu habarurwa izisigaye zigera ku bihumbi 17, mu gihe inkura z’umweru zo mu majyaruguru zo zisa n’izashizeho, kuko bivugwa ko ubu hasigaye ebyiri gusa z’ingore.

Inkura zavanywe muri Afurika y'Epfo zatangiye kwisanga muri Pariki y'Akagera
Inkura z'umweru zaturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB n’Umuryango wa Howard G. Buffett n'abandi bafatanyabikorwa
Inkura ni inyamaswa ikundwa na ba mukerarugendo cyane. Icyakora zirageramiwe ari yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kuzibungabunga
Inkura zirenga 70 zageze muri Pariki y'Akagera amahoro
Izi nkura zazanwe mu Rwanda imwe ipima hafi toni 3,5
U Rwanda rumaze kugira inkura zigera ku 140
Ubwo inkura zurizwaga indege zizanwe mu Rwanda zivuye muri Afurika y'Epfo
Inkura ni zimwe mu nyamaswa zisigariye hake ku Isi
Inkura z'umweru zifite umwihariko wo kudatinya abantu
Indege yakuye inkura z'umweru muri Afurika y'Epfo izizanye mu Rwanda
Inkura z'umweru ziri gucika ku Isi
Ubwo inkura zari zigejejwe muri Pariki y'Akagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages