Itsinda ryakiriwe none, rigizwe n’abarimu 30 baturutse hirya no hino ku isi, barimo n’abaturutse mu Bufaransa. Ni abarimu baje gutanga ubufasha mu kuzamura imyigishirize y’Igifaransa mu Rwanda.
Bazahugura abarimu bigisha uru rurimi, kandi banagire uruhare mu kwigisha abanyeshuri, binyuze mu Kigo Cy’Igihugu giteza Imbere Uburezi mu Rwanda, REB.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko nubwo mu Rwanda hari abarimu habagije bakwigisha Igifaransa, umusanzu wa OIF ari ingenzi cyane, kandi biteguye no kwakira ibindi byiciro bizaza bikurikira icyiciro cya mbere bakiriye none.
Yagize ati “Twari dusanzwe dufite abarimu bashoboye kandi bigisha neza Igifaransa, ariko nanone dukeneye kubongerera imbaraga. Intego y’aba barimu baturutse muri OIF ni ukudufasha kuzamura ireme ry’ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda. Turashaka ko Igifaransa kigira umwanya ukomeye mu burezi bwacu. Bano barimu bazadufasha kwigisha abanyeshuri, badufashe no guhugura abarimu bacu.”
Twagirayezu kandi, yabwiye itangazamakuru ko mu byo Mineduc iteganya gukora mu rwego rwo kuzamura ireme ry’igifaransa, harimo kongera umwanya amasaha kigishwa mu ishuri, gusaba abasanzwe bakiga kugishyiraho umuhate, no kongera agaciro kacyo by’umwihariko mu bizamini bya Leta.
Umuyobozi w’ishami ritangirwamo serivisi z’ubutwererane n’ibikorwa by’umuco muri ambasade y’ u Bufaransa mu Rwanda, Juliette Bigot, yavuze ko itsinda ry’aba barimu ryiteguye gutanga umusanzu mu kuzamura ireme ry’Igifaransa mu burezi bw’u Rwanda, anashimangira ko bazakorana na REB, bagakora ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha abanyeshuri, guhugura abarezi, by’umwihariko binyujijwe mu mashuri nderabarezi, yo mu Rwanda.
Itsinda ry’abarimu Mineduc yakiriye baje ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa u Rwanda rurimo. Baje kunganira no guhugura abarimu bari basanzwe bigisha Igifaransa mu Rwanda, no kwigisha abanyeshuri muri rusange, nyuma y’aho imyaka isaga 10 ishize Igifaransa kigabanyirijwe umwanya cyahabwaga mu mashuri, ndetse n’andi masomo kigishwagamo, ibitabo n’integanyanyigisho byayo bigahindurwa mu Cyongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!