00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanyomoje amakuru yo kuzana Abanyamategeko b’Abongereza mu nkiko zarwo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 December 2023 saa 05:45
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu masezerano avuguruye agenga abimukira n’abasaba ubuhunzi mu Bwongereza, hadateganyijwemo ko abanyamategeko bo muri icyo gihugu bazazanwa mu nkiko z’u Rwanda.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, mu gihe ibinyamakuru byo mu Bwongereza bikomeje kugaruka ku makuru avuga ko icyo gihugu kigiye kohereza abanyamategeko bacyo i Kigali.

Ni amasezerano aje kuziba ibyuho byagaragaye mu yo Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwanzuye ko anyuranyije n’amategeko.

Ibihugu byombi byari byemeranyije ko Abimukira n’Impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda.

BBC yatangaje ko abanyamategeko b’u Bwongereza bashobora kuzanwa mu nkiko zo mu Rwanda ndetse bikubiye mu masezerano agenga kohereza abimukira.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X (yahoze ari Twitter), Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko amasezerano y’impande zombi yitswe MEDP treaty [Migration and Economic Development Partnership], adateganya ko abanyamategeko b’Abongereza baza mu Nkiko z’u Rwanda.

Yagize ati “Amasezerano y’Ubufatanye mu iterambere ry’Abimukira n’Ubukungu turimo kurangiza gukoraho ku bufatanye n’u Bwongereza ntabwo ateganya ibyo.”

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, bitangaza ko mu minsi ya vuba hazavugururwa amasezerano agenga kohereza Abimukira kugira ngo havanweho inzitizi zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Amakuru avuga ko Minisitiri w’Umutekano, James Cleverly ategerejwe i Kigali kuri gahunda yo kurangiza ayo masezerano mashya.

Amasezerano ya mbere agenga kohereza abimukira yasinywe muri Mata 2022 ariko icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga giherutse kugaragaza ko anyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza adateganyijwemo ibyo kuzana abanyamategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages