Yagaragaje ko itangazwa ry’aya mahame ari intambwe ikomeye iganisha uburasirazuba bwa RDC ku mahoro, binyuze mu gukemura amakimbirane guhera ku mpamvu muzi zayo.
Yagize iti “Itangazwa ry’aya mahame ryabereye i Doha uyu munsi ni intambwe ikomeye yo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC binyuze mu nzira y’amahoro, hakemurwa impamvu muzi z’amakimbirane no kugarura amahoro n’ituze mu karere.”
Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uruhare rukomeye byagize kugira ngo iyi ntambwe igerweho hashingiwe kuri gahunda y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), isaba ko ibiganiro by’amahoro bikomeza gushyigikirwa.
Iti “Twese dukwiye gushyigikira uru rugendo kugeza umwanzuro ugezweho. U Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu ku mahoro arambye n’iterambere ry’ubukungu mu karere k’Ibiyaga Bigari.”
Leta ya RDC yari ihagarariwe n’intumwa ya Perezida Felix Tshisekedi, Sumbu Sita Mambu, na AFC/M23 yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa, byasinyiye kuri aya mahame muri Qatar kuri uyu wa 19 Nyakanga 2025.
Harimo ingingo y’ubwumvikane bwo guhagarika imirwano burundu no kwirinda gufata ibindi bice, gutegura uburyo bwo gufungura imfungwa buri ruhande rufite, gufasha impunzi gutaha ku bushake no kubungabunga umutekano w’abaturage.
Impande zombi kandi zemeranyije ko gusubiza ubutegetsi bwa Leta mu bice byose by’igihugu byafasha gukemura amakimbirane binyuze mu maszerano y’amahoro, bityo ko hazaganirwa ku buryo byakorwa.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeye gushyira mu bikorwa aya mahame kuva agitangazwa kuri uyu wa 19 Nyakanga, cyangwa se bitarenze iminsi 10 nyuma yo kuyashyiraho umukono.
Byemeranyije kandi gutangira ibiganiro byimbitse bitarenze mu minsi 10 nyuma yo gushyira mu bikorwa aya mahame, bikazajyana n’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC, i Washington tariki ya 27 Kamena 2025.
Impande zombi zumvikanye ko ibiganiro bigana ku masezerano y’amahoro afatika bikwiye kuba inshingano kandi bigashingira ku bufatanye n’intego y’ubwumvikane, ku buryo azasinywa nyuma y’iminsi irindwi ariko itarenze 10 kuva bitangiye.
Kanda hano urebe ingingo ku yindi ku mahame Leta ya RDC na AFC/M23 byumvikanyeho



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!