Yabigarutseho mu butumwa yatanze mu gikorwa cyahuje abafatanyabikorwa biyemeje gutanga umusanzu mu guteza imbere ubumenyi n’amahirwe y’umurimo mu Rwanda, cyabereye i Zurich, cyateguwe ku bufatanye bw’uyu muryango na ‘Lions of Clubs International Switzerland.’
Yashimye kandi ubufatanye Sangira ifitanye n’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryo mu Karere ka Nyamasheke aho abarenga 700 bahawe ubumenyi bubafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo.
Sangira Association ni umuryango udaharanira inyungu ukomoka mu Busuwisi washinzwe mu 2021, ugamije guteza imbere uburezi bw’imyuga (vocational training) mu Rwanda, cyane cyane mu karere ka Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ifite intego yo guhugura urubyiruko ruri mu bukene, kurwanya ubushomeri mu rubyiruko, guteza imbere abagore n’abakobwa, gutanga ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo cyangwa kubona akazi.
Mu byo bigisha harimo ibijyanye n’imicungire y’amahoteli, guteka, gutanga serivisi n’ibindi bigamije gufasha urubyiruko kugira ubumenyi mu myuga runaka mu mahugurwa amara amezi icyenda.
Sangira ifitanye ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, amahoteri n’amasosiyete y’ubukerarugendo, abatekinisiye bo mu Busuwisi, n’imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!