Ni ikigega cyafunguriwe i Kigali kuri uyu wa 27 Mata 2026 nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono na RSSB na Enko Capital.
Mu mikorere y’icyo kigega, RSSB ni yo izajya itanga amafaranga mu gihe Enko Capital yo izajya yiga ku mishinga isabirwa igishoro ndetse icunge mari izajya iba yashowemo.
Ku ikubitiro iki kigega cyatangiranye miliyoni 30$ (arenga miliyari 43 Frw) ariko gahunda ni uko kizakomeza kwaguka kikagera kuri miliyoni 100$.
Uretse ayo mafaranga RSSB yatangiye ishora muri ‘Rwanda SME Growth Fund’ hari n’andi miliyari 3 Frw agenewe ibikorwa byo kugishakira abakozi bacyo bazajya bakorana n’ibigo kizajya gishoramo imari.
Icyo gihe ni nko mu buryo ikigo cyamaze guhabwa amafaranga hari nk’umukozi bigaragara ko gikeneye kuko kizaba kiri kwaguka ariko kidafite ubushobozi bwo kumuhemba.
Mu mikorere y’icyo kigega ntabwo kizajya gitanga amafaranga y’ubuntu ahubwo ikigo gifite umushinga mwiza ukeneye igishoro, kizajya gihabwa amafaranga akenewe ariko ikigega gihite kigira imigabane runaka muri icyo kigo
Bivuze ko nk’ikigo kizajya gihabwa amafaranga y’igishoro kikayabaha kizahita kigabanywamo imigabane, imwe iguma mu maboko yacyo indi ijya ku ruhande rwa cya kigega ariko mu gihe kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi gusa.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko icyo kigega kigamije gushyigikira iterambere ry’ibigo byigenga bito n’ibiciriritse kandi ko amafaranga RSSB yemeye gutangira igishoramo igiye no gukomeza kuyashakiraho abandi bafatanyabikorwa bazashyiramo andi akenewe ngo abe miliyoni 100$.
Ati “Ibigo bigenewe ayo mafaranga ni ibito n’ibiringaniye ariko ntabwo ari inguzanyo ahubwo tuzajya dufata imigabane muri ibyo bigo. Nk’urugero, hari uruganda rufite ibikorwa Abanyarwanda bakeneye ariko rukora ku bushobozi bwa 40% cyangwa 50%. Usanga rimwe na rimwe inguzanyo za banki zihenze kandi ni kimwe mu bibazo bihari tugiye gukemura kongeraho no gutinda kuyabona.”
Yakomeje agaragaza ko abo bikorera usanga ingwate bafite ijya iba nto ku byo banki zikeneye bigatuma ya nguzanyo nubwo ihenze ariko na yo batayibonye bagakomeza gukora ku bushobozi buto bigatuma ibyo bakora bidahaza isoko Igihugu kigatumiza ibintu byinshi mu mahanga.
Ati “Icyo dushaka ni ukugira ngo twongerere ibyo bigo ubushobozi bibashe gukora ku kigero cya 90% cyangwa 100%. Bizatuma ducuruza hanze y’u Rwanda binakemure ikibazo cy’ikinyuranyo cy’ibyo dukorera mu Rwanda n’ibyo dutumiza hanze.”
Abakeneye ayo mafaranga bazajya batanga ibyo imishinga yabo ikora n’andi makuru ayerekeyeho muri Enko Capital, basabe ayo mafaranga noneho aho kuyahabwa ari inkunga cyangwa inguzanyo, ahubwo ibigo byabo biyahawe bihe icyo kigega imwe mu migabane yabyo.
Amafaranga ikigo kimwe kizaba gishobora guhabwa muri icyo kigega ari hagati ya 500.000$ na 5.000.000$.
RSSB igaragaza mu myaka icyo kigega kizajya kimarana imigabane y’ikigo cyahawe amafaranga kizaba kiri kubaka ubushobozi noneho kiyigurishwe kuri bya bigo cyangwa biyigurishirizwe ahandi nyuma ya ya myaka itanu cyangwa 10.
Umuyobozi Mukuru wa Enko Capital, Cyrille Nkontichou yashimangiye ko uburyo bwo kubona igishoro gikenewe ku bigo bito n’ibiciriritse binyuze mu kwaka inguzanyo bihenze cyane kandi bigoye.
Yagaragaje ko usanga ibyo bigo nta ngwate bifite kandi bikenera igihe kirekire cyo kwishyura inguzanyo iyo biyibonye ariko mu mabanki n’ibindi by’imari ugasanga ibyo bagenderaho ku nguzanyo bigonze ibyo bigo harimo igihe cyo kwishyura, amafaranga bitarenza n’ibindi ku buryo kubona amafaranga muri ‘Rwanda SME Growth Fund’ bizaba ari igisubizo.
Yongeyeho ko kandi icyo kigo gisanzwe gikorera mu bindi bihugu bya Afurika aho gicunga ishoramari rifite agaciro ka miliyari 1.7$ kandi ko gufungura ishami mu Rwanda babibona nk’andi mahirwe kuko uretse gukorana n’uwo mushinga bashaka kwinjira mu micungire y’irindi shoramari rikomeje kuhagukira mu buryo bugaragara.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Rwanda bugize ijanisha rya 98% by’ubucuruzi bwose mu gihugu kandi buha akazi Abanyarwanda miliyoni 2.5.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!