Byabaye ku wa 29 Mata 2021 ahitwa Lag B’Omer mu Majyaruguru y’Umusozi wa Meron hari hateraniye abantu ibihumbi bo mu Idini ry’Aba- Orthodox.
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yasohoye kuri iki Cyumweru ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko yifatanyije na Israel muri ibi bihe bigoye.
Yagize iti “Guverinoma n’Abaturage b’u Rwanda yihanganishije kandi ikomeje Leta ya Israel, imiryango y’ababuze ababo, baguye ku musozi wa Meron mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2021 bari mu muhango w’idini.”
The Government and People of Rwanda express their heartfelt condolences and stand in solidarity with the Government and People of the State of Israel, as well as the families of the victims of a stampede at Mount Meron during a religious ceremony, on the night of 29 April.
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) May 2, 2021
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na we yari yavuze ko yashenguwe n’ibyabaye ahita yihutira kugera aho iryo sanganya ryabereye.
Uwo mubyigano wari urimo abantu babarirwa mu 10.000 bo mu Idini ry’Aba-Orthodox b’Abayahudi mu muhango ngarukamwaka uzwi nka Lag Ba ‘Omer’ ugamije kwibuka urupfu rw’uwari umwigisha ukomeye wabo, Rabbi Shimon Bar Yocha.
Leta yatangaje ko mu cyumba cyaberagamo uwo muhango hari harimo abantu 10.000 gusa hari amakuru avuga ko bari benshi kurushaho.
Ubwo uwo muhango wari uhumuje iyo mbaga nyamwinshi yabyiganiye mu muryango barwana no gusohoka ari nabwo haje kwitaba Imana bamwe muri bo.
Dviri wabonye ibyo biba yabwiye radiyo yo muri Israel ko abantu babyiganiye mu nguni imwe basohokeragamo ndetse ko na we Imana yakinze ukuboko yari aguyemo.
Nyuma y’uko hamenyekaniye amakuru ko hari umubyigano udasanzwe, abapolisi bagera ku 5000 bagiyeyo ngo harebwe uburyo barokora bamwe ndetse ihwiture abo bemeramana bari birengagije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!