00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwitabiriye inama igamije kurebera aho guhuza imipaka mu bihugu bya EAC bigeze

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 26 March 2018 saa 11:35
Yasuwe :

Ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda rubarizwamo byitabiriye inama igamije kurebera hamwe aho gahunda yo guhuza imipaka (Single Custom Territory, STC), by’umwihariko ku bireberana n’ibijyanye no kohereza ibicuruzwa hanze igeze.

Iyi nama y’iminsi itanu iri kubera Dar Es Salam muri Tanzania kuva ku wa 25 Werurwe, yitabiriwe n’abaturutse mu bigo bishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, ndetse n’igihugu cyayakiriye. Sudani y’Epfo ntiyabashije kwitabira.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda, Drocelle Mukashyaka, yavuze ko iyi nama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, ndetse no kurebera hamwe ibijyanye n’impinduka nshya zirimo gutanga icyangombwa cy’inkomoko hakoreshejwe, uburenganzira bw’agateganyo bwo kwinjiza imodoka mu gihugu n’ibindi.

Yakomeje avuga ko mu bindi bizigirwamo harimo gusuzuma no gushyiraho uburyo bwo kugenzura impinduka no kubaka ubushobozi, mu rwego rwo kongeramo iterambere rirebana na gahunda yo guhuza imipaka ryagezweho mu myaka itatu ishize, kuko biri mu byibanze mu gukora ubukangurambaga kuri gahunda yo guhuza imipaka.

Gahunda yo guhuza imipaka ni imwe mu ntambwe yo kugera kuri gahunda y’umupaka umwe uhuriweho, binyuze mu gukuraho imisoro no koroshya amwe mu mabwiriza arebana n’igenzurwa ry’ibicuruzwa ku mipaka y’ibihugu bigize EAC.

Iyi gahunda igamije kurushaho kunoza no kwihutisha imikorere ya za gasutamo, kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi, guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kugenzura imikorere y’ibigo by’abikorera n’ibya leta bifite aho bihurira n’ikusanywa ry’imisoro n’amahoro.

Mubiru Salim uturuka mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Uganda (URA), ari na we uyoboye iyi nama, yavuze ko mu myaka isaga itatu ishize gahunda yo guhuza imipaka itangiye, ibihugu bigize EAC hari byinshi byakoze, ndetse asaba abayitabiriye gushyiraho ingamba zituma ibyo biyemeje bishyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.

EAC yatangiye gushyira mu bikorwa gahunda irebana no guhuza imipaka (STC), kuva mu 2014. Mu nama yahuje Akanama k’ubucuruzi, inganda, imari n’ishoramari, yabaye kuwa 17 Ugushyingo 2017, ibihugu bigize uyu muryango byemeranyije ko muri Gashyantare 2018, bizatangira gushyira mu bikorwa ibirebana no kohereza ibicuruzwa hanze.

Mu kwitegura ishyirwa mu bikorwa ryayo, muri Mutarama 2018, ubunyamabanga bwa EAC bwashyizeho itsinda rigamije gutegura no gukora igeragezwa ry’ibikenewe byose ngo STC ibashe gushyirwa mu bikorwa.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda, Drocelle Mukashyaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages