Ibi byabigarutseho ubwo umuyobozi mukuru wa UNHCR ku Isi Filippo Grandi yagiriraga uruzinduko mu Rwanda ku wa 25 Mata 2021.
Minisitiri Kayisire yavuze ko mu byo baganiriyeho n’icyo kibazo kirimo kugira ngo hareberwe hamwe igisubizo gishobora gufasha izo mpunzi mu mibereho ya buri munsi.
Yagize ati “Nibyo byaragabanutse cyane kandi byajyaga bibafasha m buryo babayeho umunsi ku wundi, ni ikibazo twaganiriye, ariko ni ikibazo tumaze igihe dukoraho hamwe na UNHCR na PAM. Twari tumaze n’igihe tubiganiraho turakomeza tubikoreho. Na we twabimubwiye arakomeza adufashe.”
Kayisire yavuze ko u Rwanda rwifuza gutanga gahunda zitandukanye ku mpunzi mu rwego rwo kubafasha kwishakamo ibisubizo kuko hari igihe inkunga z’amahanga zishobora guhagarara cyangwa kugabanyuka bityo bakajya babasha kwishakamo ibisubizo mu bihe nk’ibyo.
Ati “Turakora no ku zindi gahunda zitugeza aho impunzi ziri mu Rwanda zibasha kwibeshaho. Ni ukubashakira ibikomeza kubafasha kugira ngo babone ibyo bakora biteze imbere kuko ari yo nzira ibajyana ku kwigira naho ubundi uko ibiribwa byagenda bigabanuka, abaterankunga baganuka byajya bibasubiza inyuma. Turareba imbere rero ngo turebe uko twabafasha kwigira.”
Ubusanzwe impunzi ziri mu Rwanda zari zigenewe amafaranga angana n’ibihumbi 76 00 Frw kuri buri muntu ku kwezi. Lugeza ubu yagizwe 34 00 frw, PAM ikaba ivuga ko iyi nkunga yagabanutse ku kigero cya 60% kubera ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.
PAM yavuze ko izi nkunga ziri kugabanyuka mu gihe nta zindi nkunga ibonye ariko yemeje ko abantu bafite intege nke barimo abana, abagore batwite n’abarwaye indwara zidakira imfashanyo bagenerwa itazagabanywa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier aherutse gutangaza ko iri gabanuka ridakwiye gutera impungenge impunzi ahubwo azisaba ko zatangira kwishakamo ibisubizo.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi zisaga ibihumbi 135 zirimo izaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!