00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko bukomeje guhitana ubuzima muri Kamonyi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 September 2019 saa 09:03
Yasuwe :

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyapfo bukomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’ababukora, aho bamwe bahasiga ubuzima abandi bagakomereka cyangwa bagafungwa.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) igaragaza ko muri aka Karere gusa guhera muri Kamena uyu mwaka abantu umunani bamaze gupfira muri ibi bikorwa, 25 babikomerekeyemo, 15 batabwa muri yombi naho abandi 50 bari gukorwaho iperereza.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi muri RMB, John Kanyangire, yabwiye New Times ko akenshi usanga aba bantu bishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bitagicukurwamo bigashyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye.

Ati “Turimo kugerageza gukorana n’ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano w’ibirombe bitagicukurwamo amabuye y’agaciro ariko kuba nta muntu ubifite mu nshingano biracyari imbogamizi.”

Muri aka Karere habururwa ibirombe by’amabuye y’agaciro atagicukurwamo kubera bitujuje ibisabwa birenga bitandatu.

Amabwiriza ateganya ko ikirombe cyafunzwe uwagikoreshaga aba agomba gusubiranya ubutaka ariko iyo bidakozwe nibwo abahatuye babona uburyo bwo kubicukuramo mu buryo butemewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Alice Kayitesi, avuga ko abaturage badakwiye gushyira ubuzima bwabo mu kaga bajya gucukura amabuye y’agaciro mu birombe bitagikoreshwa mu buryo butemewe.

Yavuze ko RMB irimo gukora ibishoboka byose ngo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwe kinyamwuga, ishyiraho ingamba kugira ngo abayacukura mu buryo bwa gakondo babireke.

Avuga ko ari igikorwa gisaba ubushobozi buhambaye nyamara usanga abakora uyu murimo abenshi batabufite.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), rugaragaza ko muri uyu mwaka mu gihugu hose abantu barenga 50 bamaze gupfira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko abigenga naho abarenga 40 babukomerekeyemo.

avuze ko RMB irimo gukora ibishoboka byose ngo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwe kinyamwuga,

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages