00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubufatanye bw’Interahamwe za Gisenyi na Cyangugu, ibyatije umurindi Jenoside mu yari Perefegitura ya Kibuye

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 28 April 2020 saa 06:43
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ivuga ko mu byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Perefegitura ya Kibuye igira ubukana harimo Interahamwe zavaga muri Gisenyi na Cyangugu zirimo n’umutwe wari waratojwe bidasanzwe wiswe ‘Turihose’.

Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Burengerazuba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko mu byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Perefegitura ya Kibuye, ari igisa n’ubufatanye hagati ya Gisenyi, Kibuye na Cyangugu.

Mu gutegura Jenoside, Leta ya Habyarimana yohereje Lt Col. Anatole Nsengiyumva muri Perefegitura ya Gisenyi, ahabwa inshingano zo gufata Interahamwe akazigira umutwe ukomeye. Ahageze n’abo bafatanyije bakuyemo umutwe ukomeye bise ‘Turihose’.

Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko uwo mutwe ariwo witabajwe mu gukora Jenoside mu Bisesero ku Kibuye no muri Cyangugu.

Interahamwe zo ku Gisenyi zari zaratojwe ubugome hagendewe ku ngamba zose zishoboka. Hari umuryango witiriwe Melchior Ndadaye (Fondation Melchior Ndadaye) wari warahashinzwe, babwira Interahamwe ko nizitica Abatutsi bazazica nkuko bishe Ndadaye mu Burundi.

Mu bwicanyi bakoreye ku Kibuye bagiye bunganira Perefe Kayishema Clément, Alfred Musema wayoboraga Uruganda rw’Icyayi rwa Gisovu n’Interahamwe zo muri urwo ruganda. Uwo mutwe nanone wakoranye n’Interahamwe zari ziyobowe na Yusuf Munyakazi zivuye mu Bugarama i Cyangugu.

Dr Bizimana avuga ko gutoza izo nterahamwe byakorerwaga mu nganda z’ibyayi. Inganda z’icyayi muri Perefegitura za Gisenyi, Kibuye na Cyangugu zari zaragizwe aho kubika intwaro zo gutoza Interahamwe ku bwumvikane bwa Michel Bagararaza wari Umuyobozi wa Ocir-Thé na Nzirorera Joseph wari Minisitiri w’Inganda.

Dr. Bizimana avuga ko mu gutoranya abayobora izo nganda byitonderwaga bagashyiramo abantu bizeye ko bari mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nko mu Ruganda rwa Gisakura nta ntwaro bahashyize kuko batiyumvagamo uwari uruyoboye.

Ati “Niyo mpamvu izi nganda bazishyiragamo abantu bo mu kazu biyumvagamo muri uwo mugambi wa Jenoside. Inganda nk’urwa Gisakura nta ntwaro bahashyize, Kubera ko Mubiligi yari umuntu wo muri MDR ariko amakuru akavuga ko atigeze yitabira Jenoside ku buryo buremereye ndetse yigeze no gufungwa. Ariko izindi nganda zose, bahashyize abakiga bari mu mugambi wa Jenoside.”

Perefegitura zari zaragiye zitegurwa zigahabwa abaperefe bazivukamo n’abayobozi b’umurimo kugira ngo bafashanye gutegura Jenoside. Icyo gihe uwo babonaga ari guca ku ruhande bamukuragamo.

Perefegitura ya Kibuye yategekwaga na Clément Kayishema [wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda]. Jenoside igeze hagati abo bategetsi bunganiwe n’Abaminisitiri. Ku Kibuye hoherejwe Abaminisitiri bane bo kunganira Perefe Kayishema.

Ku wa 3 Gicurasi 1994 Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yakoresheje inama ikomeye ku Kibuye aherekejwe n’abandi bantu 188 bari mu mugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside.

Mu ijambo rutwitsi yavuze yavuze ko aho Abatutsi bataricwa byakwihutishwa kuko Inkotanyi zateye kandi zifite burigade ahantu hose. Izo Burigade yavugaga Abatutsi, ariko avuga ko ahenshi bazisenye [bishe Abatutsi] hasigaye burigade yo mu Bisesero.

Ku munsi ukurikiyeho Kayishema yandikiye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu Édouard Karemera agaragaza ibyo akeneye birimo intwaro.

Karemera yaramusubije amubwira ko hari inama yateranye yemeye kumwoherereza abasirikare kugira ngo bajye kumufasha, anamubwira ko Perefe wa Gisenyi na we yahawe ubwo butumwa ko yamushaka vuga bagakorana.

Tariki 13 na 14 Gicurasi 1994, ni bwo abasirikare ba Leta y’Abatabazi bifatanyije n’abapolisi, Interahamwe n’abaturage bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo Abatutsi batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.

Icyo gihe cyose Abatutsi baricwaga. Ku itariki ya 18 Mata 1994 Abatutsi benshi bari bahungiye ahantu hatandukanye bakusanyirijwe kuri Stade Gatwaro bakicirwayo.

Kayishema yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ahanishwa igifungo cya burundu. Uretse uwo wari Perefe 13 mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bayikoreye muri Kibuye.

Dr. Bizimana avuga ko “Ibyo byerekana ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Kibuye.”

Hari abaciriwe imanza n’ibihugu bahungiyemo barimo Stanislas Mbanenande wakatiwe gufungwa burundu aho yari yarahungiye muri Suède. Joseph Mpambara na we wakoze Jenoside ku Kibuye agahungira mu Buholandi yakatiwe burundu.

Hari abandi bagishakisha n’abenda kuburanishwa barimo Claude Muhayimana wafatiwe mu Bufaransa akaba ari we watwaraga Interahamwe azigeza aho zicira abantu.

Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko Jenoside ku Kibuye yatijwe umurindi n'Interahamwe zaturutse ku Gisenyi na Cyangugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages