Papa wa Bayingana, Pasiteri Iyamuremye Amon yishwe na bagenzi be bari abapasiteri mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, bamwicisha grenade bamushinja ko umwana we (Bayingana) yagiye muri FPR Inkotanyi.
Ubu buhamya Bayingana yabutanze kuri iki Cyumweru mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe n’abarokotse Jenoside mu Kagari ka Munanira II ku bufatanye n’ubuyobozi.
Abitabiriye uwo muhango bari bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Wabereye ahashyinguye umuryango wa Pasiteri Iyamuremye Amon wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uyu muhango, Bayingana Uzziel yatanze ubuhamya bw’uburyo papa we Pasiteri Iyamuremye n’umuryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azira ko yari afite umwana wari waragiye mu gisirikare cya FPR Inkotanyi. Bishwe tariki 8 Mata 1994 hashize umunsi umwe Jenoside itangiye mu gihugu hose.
Bayingana Uzziel w’imyaka 69 y’amavuko, yavuze ko ikibabaje kurushaho umuryango we wishwe n’abari abapasiteri basenganaga na Iyamuremye.
Abishe uwo muryango barimo Pasiteri Ayigihugu na Ishimwe Samuel, bafatanyije n’Interahamwe.
Ati “Data ni njye yazize. Yishwe n’abapasiteri babiri basenganaga ubwo bumvaga ko afite umwana uri mu Nkotanyi. Baraje bamusanga iwe hano mubona habaye itongo, maze bamwicana na mama, na bashiki banjye babiri, mwishywa wanjye ndetse n’umugore wa mukuru wanjye. Baraje batera grenade ebyiri mu nzu bari barimo, bahita bapfa bose nta n’umwe uvuyemo.”
Nubwo abo mu muryango we bishwe bazira uko bavutse, Bayingana ashima ingabo za FPR Inkotanyi ko zabashije kurokora abari bakiri bazima, zikanahagarika Jenoside.
Yashimye kandi Guverinoma y’Ubumwe yongeye kubanisha neza Abanyarwanda nta macakubiri, kandi bakaba bakomeje kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munanira ya II, Habimana Jules, yihanganishije Bayingana, amubwira ko u Rwanda ubu rufite ubuyobozi bwiza bwitaye ku barokotse Jenoside, kandi buhora buhashya icyahembera amacakubiri cyose.
Nyuma yo kuva ahashyinguye umuryango wa Pasiteri Iyamuremye Amon, abitabiriye uwo muhango bahise bajya kuremera umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, bamuha ibirimo ibiribwa n’ibindi bikoresho byo kumufasha.
Uyu muhango wari witabiriwe n’inzego zitandukanye zo mu Murenge wa Nyakabanda harimo Habimana Jules usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munanira ya II; Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Nyakabanda, Kayiranga Vedaste, abahagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi b’imidugudu n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!