00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Mabuye warokowe n’inkotanyi muri Saint Paul

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 June 2016 saa 11:58
Yasuwe :

Mabuye Janvier ni umwe mu batutsi bagera ku bihumbi 2000 barokowe n’inkotanyi tariki ya 16 Kamena 1994 ubwo bari barahunguye kuri Saint Paul mu mujyi wa Kigali.

Iyi tariki ifatwa nk’itazibagirana mu mateka y’Abatutsi baharokokeye kuko igikorwa cyo kubarokora cyakozwe n’inkotanyi gifatwa nk’ubutwari butagereranywa.

Mu buhamya bwa Mabuye atangira asobanura uko byari byifashe ubwo inkotanyi zagabaga igitero cyo kubabohora ubwo bari bakiri mu maboko y’ingabo za FAR.

Yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa 16 Kamena na 17 Kamena 1994 nibwo twagaruye icyizere cyo kubaho tubikesha abasore b’Inkotanyi bagabye igitero muri Saint Paul yari ikiri mu birindiro bya FAR.

Byaragoranye kuhagera kuko Inkotanyi zaje zirasana n’interahamwe kuri za bariyeri zari ku Kinamba, ahitwa Poids lourds, Rugenge n’ahandi.

Inkotanyi zigeze muri Saint Paul twabanje kuzihisha tugira ngo ni Interahamwe zigarutse dore ko hari hatarashira iminsi ibiri zidukuyemo abavandimwe n’inshuti bakabaka 60.

Ndibuka ko harimo urungano, inshuti, abaturanyi n’abandi twari twaramenyanye kubera gusangira iyo minsi mitindi.

Ndibuka Interahamwe Gasigwa ibwira uwitwaga Gasindi iti’Nyoko yajyaga kwigisha (umwarimu icyo gihe) amateka akansohora, ca aha usange abandi’.Yavugaga Mwalimu Tereza (mama wa Gasindi).

Icyo gihe Mwalimu Tereza yarahagurutse aravuga ati ‘ba ari jye ujyana, ni jye wagusohoraga, ariko undekere umwana.’

Ya nterahamwe imwigizayo itwara Gasindi.Undi ntashobora kwibagirwa ku munsi wo ku itariki 14 Kamena ni Bosco wo kwa Somaliya. Baramubwiye bati ’Ni utwereka aho uwitwa Masengo Gilbert ari, turakubabarira.’Yababwiye ko atahazi, barinda bamujyana yanze kuva ku izima, baramwica, Kandi aho Masengo yari yihishe yaraharebaga ahazi.

Ngarutse kuri rya joro ryo ku wa 16 rishyira 17 Kamena tumaze kwizera ko ari Inkotanyi, kuko harimo abo namenyemo twari tuziranye nka Ndengeyingoma, twaboneyeho turasohoka dutangira no kubwira abandi.

Icyo gihe batubajije aho Kameya André ari, tuti ‘baraye bamwiciye muri Kinyamateka’. Ntibashizwe, bagiyeyo kumushaka ntibamubona. Bamwe muri twe basabye ko tutasiga Padiri Célestin waturwanyeho cyane, bagiye kumureba arabahakanira.

Mabuye Janvier, umwe mu barokokeye muri Saint Paul tariki ya 16 Kamena 1994

Icyo gihe Inkotanyi zagerageje no kujya gushaka abo muri Sainte Famille,biragorana cyane kandi bwarimo budukeraho.

Twamanutse Rugenge yose tugenda twikinga mu miferege no ku migunguzi, ndetse hari n’abayobye turaburana barimo ba Bigabiro, Rugema Donatien…nibaruhukire mu mahoro!

Twageze mu gishanga cya Poids lourds buducyereyeho. Icyo gihe urufaya rw’amasasu rwabaye rwinshi abiruka bariruka, induru y’abaturage iba yose ngo ngizo Inyenzi ziragiye, ngizo Inyenzi ziraducitse ... abasore b’Inkotanyi basubira inyuma gato barabahashya nibwo twigiye imbere, tugerageza gusayura abaguye mu gishanga.

Aha rwose harambabaza kuko hari abatarashoboye kuharenga bari bafite intege nke.
Ndibuka ko umudamu wa Manyembwa Étienne ko ariho yasigaye. N’intwari Lt Emmanuel wari uyoboye icyo gitero ni aho yaguye agerageza kurwana ku Mukecuru wari wananiwe. Umukecuru ni we wasobanuye uko byagenze azanye n’icyombo cye.

Ndibuka ko hari umudamu wananiwe kugenda kuko yari amaze iminsi mike abyaye, ngeregeza kumusindagiza ariko mbona ntaho turi bugere, kandi Inkotanyi zitubwira ngo twihute , nibwo nafashe agahinja yari afite nyabangira ingata!

Tugeze hejuru ya Gisozi aho twaruhukiye, kuko ho amasasu atari akitugeraho, nashakishije wa mudamu nafashije uruhinja.Uwitwa Uwera Béa niwe wambwiye ko ari uwa Annonciata, Umugore wa Cyubahiro.

Turamushakisha araboneka. Musubiza umwana we. Nari mumaranye amasaha ari hagati ya 2 na 3; ariko igitangaje ni ukuntu urwo ruhinja rutigeze runakopfora.

Ubwo twakomeje iya Kabuye, abasore tujya mu myitozo ngo dufatanye n’abandi, abasigaye berekeza aho bakusanyiriza impunzi.

Muri make ni uko iryo joro ryagenze.Dukomeze twibuke abacu batuvuyemo, ariko by’umwihariko uyu munsi ndashima bariya basore b’Inkotanyi batwitangiye iryo joro kugera n’aho ‘Commandant’ wabo ahasiga ubuzima. Ni ubutwari butagereranywa!”

Inkotanyi zishimwa ubutwari ku bw'igikorwa zakoze cyo kurokora abatutsi by'umwihariko muri Saint Paul

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages