Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kwitwararika kuburyo yaba ugenda n’amaguru n’ugenda n’ikinyabiziga badashyira ubuzima bwabo mu kaga gaterwa n’impanuka zo mu muhanda.
Kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2019 gisoza icyumweru cya 36 muri 52 ubukangurambaga buzamara, Polisi y’u Rwanda yabutangije muri ADEPR.
Muri icyo gikorwa cyabereye kuri ADEPR Paruwasi ya Remera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko agendeye ku mubare w’abayoboke n’abagenderera ADEPR, ubwo ubukangurambaga buzagera ku bantu benshi.
Ati “Imbaraga z’amadini turazizeye abakiristo ni abantu bumva. Niba bashobora gusoma Bibiliya ya paji amagana n’amagana ntabwo bananirwa gufata ibintu bine cyangwa bitanu byatuma ubuzima bwabo bugenda neza.”
Mu gihe impanuka nyinshi zo mu muhanda zibasira abana bato, Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephraim, yavuze ko bari mu bagira abana benshi bakwiye kurindwa impanuka bityo ko ari ubukangurambaga bwiza bagomba kujya banyuza mu nsengero.
Ati “Turi mu matorero agira abana benshi mu rusengero nibura bakora Kilometero imwe cyangwa ebyiri bajya cyangwa bava mu rugo baza ku rusengero, tutibagiwe n’ababyeyi babo nabo bagomba kugenda kandi bakagaruka amahoro, ni byiza ko tuzajya tubivuga mu rusengero ntacyo bitwaye.”
Karuranga yavuze ko ADEPR izibanda ku gukwirakwiza inyigisho za Gerayo Amahoro mu bayoboke bayo mu bice by’icyaro.
Ati “Ndibwira ko umwana wo mu giturage yambuka umuhanda uko abonye nta biranga umuhanda bihari, nta n’aho kwambukira hahari mu mihanda y’ibitaka, kandi naho hajya habayo impanuka. Hakorerayo moto, hakorerayo amagare. Aho rero niho dufitiye impungenge, mu byaro niho tuzashyira imbaraga."
ADEPR ifite abanyamuryango bagera kuri miliyoni ebyiri n’igice wongeyeho n’abandi bayigana nk’abashyitsi bagera muri miliyoni enye.
Polisi y’u Rwanda iherutse gutangiza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro muri Kiliziya Gatulika.
Amafoto: Niyonzima Moise


















TANGA IGITEKEREZO