Imiryamire y’abamaze kurushinga igenda ihinduka bitewe n’imibanire yabo, uko baryama bishimye, bitandukanye cyane n’uko baryama bafitanye ibibazo. Iyi miryamire kandi ubwayo ikaba ivuga nyir’ubwite atagize icyo avuga, dore ko bamwe na bamwe ngo bagirana amakimbirane bitewe n’uburyo baryamyemo, bikaba byanaba imbarutso yo guharikwa no gucana inyuma.
Imiryamire y’ingaragu itandukanye cyane n’imiryamire y’uwamaze kurushinga. Ingaragu iryama uko ishatse kuko akenshi na kenshi iba iryamye yonyine.
Iyi miryamire ariko irahinduka iyo umuhungu cyangwa umukobwa amaze kurushinga, akaryama akurikije uko uwo baryamanye aryamye, cyangwa se uko ashaka ko aryama.
Bamwe mu bamaze kurushinga bo mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Muhima baganiriye na IGIHE badutangarije uburyo baryamamo, bitewe n’ibihe barimo.
Uwitwa Rukamba yagize ati ”Waba wabuze amafaranga yo kwishyura inzu ukarara urebana n’umugore, umwe areba hirya undi akareba hino. Waba wabuze amafaranga yo kwishyurira abana ishuri, ukaryama urebana n’umugore mu maso? Umuntu aryama bitewe n’ubuzima, n’uko bumeze.” Yakomeje avuga ko we iyo afite ibibazo aba adashaka ko umugore amwegera.
Muri aba bagabo hari abavuze ko iyo batabanye neza n’abagore babo cyangwa babaziho ingeso yo kwiha amafaranga mu mifuka bayararana.
Uwitwa Kayumba ati ”Umugore wanjye iyo abonye nkuyemo ipantaro ahita yirukira mu ikofi, iyo ngiye kuryama ndarana ipantaro na yo nkayirarana. Ndara ku nguni y’igitanda na we akarara ku yindi.”
Mukamusoni ati ”Iyo tumeranye neza, turara dupfumbatanye, ariko iyo yandakaje ndara nubitse inda, cyangwa nkaryamira urubavu ndeba hirya.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko iy’umugabo we yamubabaje, arara yambaye ipantaro, kugira ngo ataza no kumusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Abagore bakomeje bavuga ko muri bo hari abarara biyoroshe ibintu bibiri bitandukanye baryamye ku buriri bumwe bitewe n’ikibazo rukana bagiranye, cyane cyane icyo gucibwa inyuma.
Abagore n’abagabo batandukanye bo muri uwo murenge bavuze ko imiryamire y’umuntu ivuga nyira yo atagize icyo avuga, ariko ngo rimwe na rimwe hari abagore baryama nabi bikabaviramo guharikwa, abagabo na bo bikabavira gucibwa inyuma n’ibindi bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO