Kwigishiriza kuri telefoni hifashishijwe imirasire y’izuba, ni uburyo bushya bwatangirijwe mu kigo cy’amashuri cya Cyindama, mu Murenge wa Ruhuhu, mu karere ka Bugesera ubu buryo bushya bw’imyigishirize bukazafasha abana kumenya gusoma no kwandika. Uyu mushinga watangijwe mu turere dutanu mu bigo by’amashuri icyenda, umwaka utaha ukazakomereza mu turere twose mu bigo birenga 2000 by’amashuri abanza ya Leta.
Amakuru dukesha Radiyo ijwi ry’Amerika avuga ko uyu mushinga uterwa inkunga n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere USAID, watangirijwe mu kigo cy’amashuri cya Cyindama, umwarimu uvugira kuri telefoni hanyuma umwarimu uri mu ishuri n’abanyeshuri bakagenda bakurikira bagakora icyo umwarimu uvugira kuri telefoni asaba.
Iyi telefoni ifite insakazamajwi n’utuntu tw’utubumbe duto tubiri, yifashishwa nk’imfashanyagisho, ni uburyo bushya buzafasha abana kumenya gusoma no kwandika.
Iyi gahunda yo kwigishiriza kuri terefoni usanga abanyeshuri bayishimiye, kuko baba bafite amatsiko yo kumva amajwi aturutse ahandi, rimwe na rimwe hakazamo n’akantu kemze nk’umuziki, gatuma abana baguma bakurikira ntibacikanywe.
Mwarimu Mukanyana Anathalie wo kigo cyigo cy’amashuri cya Cyindama, avuga ko iyi gahunda ari nziza kuko ituma abana batarangara. yagize ati ”Mwarimu uvugira kuri telefoni afatanya na mwarimu uri mu ishuri kwigisha abana, bigatuma batarangara, hari icyo bizongera mu myigishirize.”
Usibye iyo mirasire y’izuba yagejejwe kuri icyo kigo cy’amashuri, ituma babasha gukoresha iyi telefoni zibafasha kwigisha nk’uburyo bushya bw’imyigishirize, uyu mushinga utanga inkunga y’ibitabo byo gusoma bihabwa abanyeshuri batahana mu rugo iwabo.
Abarezi ndetse n’ikigo cy’amashuri gishinzwe imyigishirize, bavuga ko ubu buryo bushobora kuzatuma ireme ry’uburezi ritera imbere cyane mu Rwanda.
Gasana Janvier umuyobozi wungirije mu kigo cy’amashuri gishinzwe imyigishirize, akaba ashinzwe ireme ry’uburezi, yatangaje ko iyi gahunda izatuma abana biga neza.
Agira ati “Duhereye ku bana bo mu mashuri abanza, ni ibintu byiza cyane. Mbere wasangaga, abana batangira gusoma neza bageze mu mwaka wa kane. Ubu rero bazajya bagera mu mwaka wa gatandatu nta kibazo bafite mu gusoma.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda izigishwa no mu yandi masomo atari ikinyarwanda.
Ku ikubitiro uyu mushinga watangijwe mu turere dutanu hafatwamo amashuri 90 ya Leta, umwaka utaha ukazakomereza mu turere twose mu mashuri arenga ibihumbi bibiri abanza ya Leta.
Mu bihugu uyu mushinga watangiriyemo nka Madagascal, Congo Kinshasa na Mali, bigaragara ko watanze umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO