Mu nama y’Inzira y’Iterambere, abatuye mu mudugudu runaka basuzuma ibibazo bafite, bityo bakihitiramo imishinga ibafitiye inyungu izabafasha kubikemura, bityo Spark Microgrants ikabatera inkunga ndetse ikabereka n’uburyo bakwitinyuka bakitabira ibikorwa by’iterambere.
Aba baturage bagaragaza ko bungutse ubumenyi mu by’imari no kwikorera igenamigambi rigamije iterambere.
Nyirakamagaza Clémentine agaragaza ko nk’umugore yafashe iya mbere mu kwitabira amahugurwa ya Spark Microgrants ndetse kuri ubu akaba ari we ukuriye ibikorwa by’uburyo bw’Inzira y’Iterambere mu gace aherukamo.
Yagize ati “Inzira y’Iterambere igitangira mu mudugudu wacu hari abatarahise babyumva, ubwitabire bwari hasi, dufata iya mbere duhabwa amahugurwa nyuma natwe tujya kuganiriza abandi, abemeye na bo bakaza bakajya hamwe n’abandi mu itsinda tugafatanya kwikemurira ibibazo.”
“Gahunda y’Inzira y’Iterambere yagize uruhare mu kudutinyura no kumva ko kwita ku rugo atari ugushaka ibitunga umuryango gusa, ahubwo hari no kwita ku isuku y’ibyo dukora. Amahugurwa twahawe yabaye intangiriro nziza yo kwiteza imbere kuko ubu maze kugura imirima ibiri no kuvugurura inzu.”
Rwamanywa Phineas ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko Inzira y’Iterambere yamuhinduriye ubuzima binyuze mu mahugurwa yahawe na Spark Microgrants.
Ati “Binyuze mu nzira y’iterambere no ku nkunga ya Spark Microgrants, umudugudu wacu wahisemo ubworozi bw’inka. Nagize amahirwa ntoranywa mu bazihawe. Narayoroye irabyara ndayigurisha amafaranga nyakoresha mu bikorwa by’iterambere bitandukanye, ariko nkakomeza no korora.”
“Nk’umuntu ufite ubumuga, Inzira y’Iterambere ntiyampeje ahubwo yanyeretse ko uwo waba uri we wese wakora kandi ukagera ku iterambere wifuza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije wa ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Aime François Niyonsenga, avuga ko uyu mushinga wahinduye uburyo abaturage bitabira gahunda za Leta ndetse n’imitekerereze yabo yateye imbere.
Ati “Ni umushinga wahinduye byinshi ku baturage cyane cyane mu myumvire kuko abaturage basigaye bitabira neza gahunda za leta n’imishinga rusange. Urugero ni ibijyanye no gutanga Mutuelle kuko babikora 100%.”
Imwe mu mishinga abakorana na Spark Microgrants bakunda gushyira mu bikorwa binyuze mu nkunga nto y’igishoro bahabwa, ni ubuhinzi, ubucuruzi, ubudozi, n’iyo gutanga servisi hifashishijwe ikoranabuhanga nk’Irembo n’iyindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!