00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo ’ishyamba ry’ibiryo’ ryagabanyije ikibazo cy’imirire mibi mu bana bo mu Karere ka Nyabihu

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 28 October 2019 saa 10:48
Yasuwe :

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyabihu birahira ko gahunda y’ishyamba ry’ibiryo bagejejejweho yahinduye amateka mabi y’imirire mibi yari yugarije abana babo.

Ishyamba ry’ibiryo ni akarima kaba gahinzemo ibihingwa bitandukanye byiganjemo imboga, imbuto n’ibindi bigizwe n’indyo yuzuye, kakunganirwa n’ubworozi bw’amatugo magufi nk’inkoko, inkwavu, ingurube n’ibindi byose biba bigamije kurwanya imirire mibi mu muryango.

Iyi gahunda imaze imyaka itatu itangirijwe mu mirenge ine yo mu Karere ka Nyabihu irimo Kintobo, Jenda, Bigogwe na Karago, aho kugeza ubu 80% by’abayituye bayishimye naho 60% bakaba baramaze kuyishyira mu bikorwa.

Akarere ka Nyabihu kaza ku isonga mu gihugu ku kugira abana benshi bagwingiye. Habarurwa ko 59% by’abana baho bagwingiye.

Bamwe mu babyeyi bashyize mu bikorwa iyi gahunda bavuga ko yabakebuye mu kwita ku mirire y’abana babo, ubu bakaba batakirwaje imirire mibi.

Uwamahoro Berthilde wo mu Murenge wa Bigogwe yagize ati “Ntaratangira guhinga ishyamba ry’ibiryo nari mfite abana babiri barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi, umwe ari mu mutuku, ariko aho ndihingiye ubu nsigaye nita ku bana nkabagaburira neza nkongeraho kubaha amagi kuko noroye n’inkoko, ubu imirire mibi yabaye nk’amateka iwanjye.”

Nkunzimana Fabien wo mu Murenge wa Karago yavuze ko mbere umusasuro yabonaga iwe mu rugo yawumariraga ku isoko, ariko aho atangiriye ishyamba ry’ibiryo byamuteje imbere.

Ati “Mbere twarahingaga umusaruro tukawumarira ku isoko, ariko ishyamba ry’ibiryo ryatubereye nk’umurima w’ubwizigame ku mirire myiza mu muryango, ubu umwana nari narwaje imirire mibi umubonye ntiwabimenya. Maze kugira ingurube eshatu nzikesha iyi gahunda, mbese n’intwaro twabonye mu guhangana n’imirire mibi no kwiteza imbere.”

Umukozi mu mushinga Hobe wo muri ADRA Rwanda ushinzwe Ubuhinzi, Ubworozi no kwita ku Mirire y’abana bato, Niyomugenga Olivier, avuga ko iyi gahunda biteguye kuyikwirakwiza mu karere kose.

Yagize ati “Iyi gahunda twayigeragereje mu mirenge ine, tugitangira twapimye abana imirire mibi, nyuma y’imyaka itatu ishize twongeye kubapima dusanga bagabanutseho 16%, twatangiye guhugura abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu tugari twose n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge yose kugira ngo iyi gahuda igere mu karere hose.”

Umukozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Musango Adidas, avuga ko icyuho bari bafite mu mirire mibi cyagabanutse kubera gahunda y’ishyamba ry’ibiryo abaturage bitabiriye.

Ubukangurambaga bwagiye bukorwa n’ibikorwa bitandukanye byo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato mu Karere ka Nyabihu, byatumye ibarura ryakozwe n’aka karere mu 2019 ryerekanye ko abana bagwingiye n’abari mu mirire mibi bageze kuri 42%.

Ishyamba ry’ibiryo ni akarima kaba gahinzemo ibihingwa bitandukanye byiganjemo imboga, imbuto n’ibindi bigizwe n’indyo yuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages