Urukiko rw’ikirenga ku nkunga ya Loni rwatangije icyiciro cya nyuma cy’amahugurwa y’iminsi ibiri ku bacamanza, ku ikoreshwa ry’amategeko mpuzamahanga aharanira uburenganzira bwa mutu mu Rwanda. Amategeko mpuzamahanga na yo agomba gukoreshwa nk’ay’igihugu mu kunoza ubutabera bw’abanyarwanda bagana inkiko.
Iki cyiciro cyatangiriye mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) riherereye mu murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, kirimo abacamanza 46 bagiye kwiyongera ku bandi 114 bahuguwe guhera muri Mutarama 2013.
Madeleine Nirere, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu iharanira uburenganzira bwa muntu (NCHR) yatangaje ko buri tegeko ryubahiriza uburenganzira bwa muntu. Bityo ubutabera bukoresheje amategeko mpuzamahanga n’ay’igihugu bwaba bunoze cyane.
Agira ati “Abacamanza bahuguwe kuri aya mategeko bizabafasha mu butabera bunoze buharanira uburenganzira bwa muntu, kuko guhera mu mwaka wa 1963 yifashishwaga gusa mu gushyiraho ayo basanzwe bakoresha mu gihugu.”
Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 190 y’amategeko y’u Rwanda, buri rubanza rugomba gucibwa hagendewe ku butabera bw’igihugu n’amategeko mpuzamahanga n’ubwo yakoreshwaga nk’umuyobozi w’amategeko y’u Rwanda ntakoreshwe n’abacamanza mu nkiko z’ubutabera mu baturage.
Fabienne Kabagambe, umwe mu bahuguwe mbere, yavuze ko byamufashije kumenya akamaro k’amategeko mpuzamahanga mu kurengera uburenganzira bw’abaturage, ugereranyije n’amategeko asanzwe akoreshwa mu Rwanda.
Yagize ati “Kwifashisha amategeko mpuzamahanga bizihutisha ubutabera bunoze, kuko hari amabwiriza y’ibanze agarukwaho yuzuza cyane amategeko y’igihugu nk’uburenganzira bwo kuvuga, kurinda abagore, abafite ubumuga n’abana mu nkiko…”
Auke Lootsma, umuyobozi wa Loni ushinzwe Gahunda z’iterambere mu Rwanda (UNDP), yatagaje ko abacamanza bahabwa amahugurwa bongerewe ubushobozi ku mahame mpuzamahanga, buzabafasha mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye zikorera mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO