00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwato bwakoreshejwe n’Abadage mu Ntambara ya 1 y’Isi buri gushakishwa ku kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 February 2024 saa 06:11
Yasuwe :

Inteko y’Umuco hamwe n’intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage biri mu bufatanye bwo gushakisha ubwato ivuga ko bwarohamye mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi.

Muri iyi ntambara yabaye hagati y’1914 n’1918, ingabo z’u Budage zakoresheje ubwato ubwo zashakaga kwambuka ikiyaga cya Kivu. Inteko y’Umuco isobanura ko zaburoshye.

Nyuma y’imyaka irenga 100, Inteko y’Umuco kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024 yatangaje ko abashakashatsi bahagarariye impande zombi batangiye igikorwa gihuriyeho cyo gushakisha ubu bwato.

Yagize iti “Abashakashatsi bari gushakisha ubwato bwakoreshejwe n’ingabo z’u Budage mu Ntambara ya mbere y’Isi, nyuma zikaburoha mu kiyaga cya Kivu. Ibi biri gukorwa ku bufatanye bw’Inteko y’Umuco na Jumelage Rwanda.”

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza ko aba bashakashatsi bari kwifashisha ibikoresho birimo ubwato ndetse n’akadege (drone) gafata amashusho mu gikorwa cyo gushakisha ubu bwato bw’Abadage.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, mu kiganiro na IGIHE, yatangaje ko muri ubu bushakashatsi nta kiraboneka, ariko ko ubwo kizaba cyabonetse, bizatangazwa.

Yagize ati “Ubushakashatsi buracyakorwa. Tuzababwira hari icyagaragaye.”

Inzobere mu mateka y’u Rwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, asobanura ko ubu bwato bwatabwe n’abasirikare b’Abadage bari baragiye guhangana n’Ababiligi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati "Ntabwo ari ukurohama ahubwo barabutabye. Urabizi ko Abadage bakolonizaga u Rwanda. Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi bari bahanganye n’Ababiligi. U Bwongereza bwarabashutse, bajya kurwana n’Ababiligi muri Congo, banyuze mu kiyaga cya Kivu bakoresheje ubwato. Bwari bukozwe n’ibyuma n’ibiti."

U Budage bwakolonije u Rwanda kugeza mu 1919, nyuma yo gutsindwa Intambara ya Mbere y’Isi. Bwari bufite abasirikare bakoreraga mu Rwanda no mu Burundi.

Hari kwifashishwa ubwato na 'drone' mu gushakisha ubwato bwarohamye muri Kivu
Iyi drone iri gushakishiriza hejuru y'ikiyaga cya Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages