00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwabinjirije miliyoni 16 Frw: Ubwatsi bw’amatungo bwabaye imari ishyushye i Kayonza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 June 2026 saa 07:05
Yasuwe :

Urubyiruko 50 rwo mu Karere ka Kayonza rumaze gusarura arenga miliyoni 16 Frw mu buhinzi bw’ubwatsi bw’amatungo mu gihembwe kimwe, nyuma y’uko rubonye abakiliya benshi.

Uru rubyiruko rwibumbiye mu kigo cyitwa ‘Powers of youth in Agriculture Modernization (PIAM)’, ruhinga ubwatsi kuri hegitari 51 ziherereye mu Kagari ka Nyawera mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza.

Ni ubuhinzi bushya buri gutanga umusaruro kuri uru rubyiruko rwahawe ubutaka na leta kugira ngo rububyaze umusaruro, hiyongeraho n’amahugurwa rwahawe n’umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda (RDDP), ufatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Si amahugurwa gusa kuko rwahawe n’imbuto y’ubwatsi n’ibindi nkenerwa, kugira ngo rutangire gushyira mu bikorwa ubwo buhinzi.

Murenzi Eric ukuriye PIAM avuga ko batangiye guhinga ubu bwatsi kuri hegitari 51, bagamije gufasha aborozi kubona ubwatsi igihe cyose kugira ngo bongere umukamo. Bahinga amoko ane y’ubwatsi arimo Chloris gayana, Brachiaria, Mucuna na Desmodium.

Ati “Tumaze gusarura igihembwe kimwe, ubu twatangiye igihembwe cya kabiri. Iki gihembwe twasaruye imiba 8.000, dukuramo miliyoni 16 Frw, kuri Chloris gayana twanasaruyeho umurama ungana na toni enye, tukazawukuramo arenga miliyoni 20 Frw.”

PIAM ikoresha abakozi barenga 300. Murenzi avuga ko bitewe n’ahantu bahinga ubu bwatsi, batajya babura isoko kuko hari aborozi benshi biteguye kubugura kugira ngo bongere umukamo.

Gusa zimwe mu mbogamizi bafite ni ukubona uburyo bwo kuhira bakwifashisha, gukodesha imashini zizinga ubwatsi kuko izo bakoresha bazikodesha i Gabiro, kugira ngo babashe guhaza amasoko bafite, cyane cyane mu mpeshyi.

Murekatete Jacqueline ugurisha imbuto y’ubwatsi, na we avuga ko muri iki gihe ubuhinzi bw’ubwatsi burimo amafaranga kuko yavuye ku kuba umufashamyumvire ahinduka rwiyemezamirimo.

Yavuze ko asigaye agurisha imbuto y’ubwatsi, aho ku gihembwe akuramo miliyoni 8 Frw.

Ati “Guhinga ubwatsi ni akazi, nka njye nabyumvise cyane kuko ndi mu bantu bahuguwe na RAB ku nkunga ya RDDP. Njye rero nabyumvise vuba, ubu maze gukuramo inzu ya miliyoni nka 50 Frw.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, avuga ko ubuhinzi bw’ubwatsi busigaye bukorerwa muri aka karere, ari amahirwe azafasha ibibazo byo kubura ubwatsi mu gihe cy’izuba.

Ati “Ni amahirwe igihugu cyahaye ruriya rubyiruko rugomba kubyaza umusaruro. Kuba rwarahawe nkunganire, rugahabwa imbuto ndetse bakaba bari kubakirwa ubuhunikiro bw’ubwatsi, ayo mahirwe bayatangirireho bakore n’ibindi bintu bikomeye.”

Meya Hategekimana yabijeje icyuzi gihangano cyabafasha mu kuhira ubwo bwatsi bwose.

Kugeza ubu mu Karere ka Kayonza habarurwa inka zirenga ibihumbi 104, zirimo izitanga umukamo zirenga ibihumbi 62. Haboneka umukamo ungana na litiro ibihumbi 87 ku munsi.

Murenzi uhagarariye urubyiruko rwahinze ubwatsi avuga ko bafite intego zo kubuhinga kuri hegitari 100
Murekatete avuga ko yujuje inzu ayikuye mu kugurisha umurama w'amoko atandukanye y'ubwatsi
RDDP iri gufasha urubyiruko mu kubaka ubuhunikiro bunini buzabafasha kubika ubwatsi
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko ubuhinzi bw'ubwatsi bugiye kubafasha gukemura ikibazo bahuraga na cyo mu gihe cy'impeshyi
Ubwatsi bwumye ni bwo butanga umukamo mwinshi
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Mwiri ruhinga ubwatsi kuri hegitari 51

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages