Ni ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ku bufatanye na Ambasade ya Uganda mu Rwanda, bikaba biteganyijwe gutangira ku wa 20-22 Mata 2026.
Amakuru yatangajwe, yagaragaje ko ibyo biganiro bizibanda ku bufatanye mu nzego zitandukanye bishobora guhuriza hamwe abahagarariye za Minisiteri zirenga 15.
Intumwa za Uganda muri ibyo biganiro ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, John Mulimba, mu gihe iz’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi.
NewVision yatangaje ko ibi biganiro bizabera mu Mujyi wa Kampala muri Mestil Hotel, bikaba byitezweho ko hazabaho n’ibiganiro byo mu muhezo hagati ya ba minisitiri ku mpande zombi, mbere y’uko hatorwa imyanzuro y’ibyavuye mu nama no gusinya amasezerano y’imikoranire.
Umuyobozi Ushinzwe Ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Amb. Richard Kabonero, yagaragaje ko hazigwa ku mikoranire mu bya gisirikare n’umutekano, guteza imbere ibikorwaremezo, imicungire y’abinjira n’abasohoka, imikoranire ya Polisi, uburezi n’ibindi.
Yagaragaje kandi ko impande zombi zizasuzuma neza ibyagezweho ku masezerano y’imikoranire n’ibyaherukaga kuganirwaho mu nama yabaye ku nshuro ya 11 yateraniye i Kigali mu 2023.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane muri Uganda yatangaje ko hazanarebwa kandi amahirwe mashya y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, mu kwangura umubano n’ubufatanye, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari no gushyiraho imishinga y’iterambere ihuriweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!