00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ugiye guterwa amaraso ntabaza niba ari ay’Umuhutu cyangwa Umututsi-MINUBUMWE ku ivangura

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 June 2026 saa 07:40
Yasuwe :

Umukozi Ushinzwe Ubushakashatsi ku Bumwe n’Ubwenegihugu muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Sewase Karangwa Jean Claude, yagaragarije abanyeshuri n’abakora muri Kaminuza ya UTAB ko nubwo abantu bigishijwe urwango kugeza ubwo bivangura bagakora Jenoside yakorewe Abatutsi, mu by’ukuri ntacyo bari batandukaniyeho, kuko bidashobora kugaragazwa mu isano y’amaraso.

Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Kamena 2026 ubwo muri Kaminuza ya UTAB haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa ngarukamwaka iyo kaminuza ikora mu rwego rwo kwifatanya n’andi Banyarwanda ariko no kwibuka by’umwihariko abakoreraga mu nyubako ikoreramo uyu munsi zahoze ari iz’ikigo cyahoze gishinzwe iterambere muri Byumba.

Karangwa Sewase yagaragaje ko abigisha urwango bitwaza ibintu utabasha no kubona mu buryo bugaragara ariko bakabikora igihe bikagera ubwo byemerwa.

Yatanze urugero ku kijyanye n’isano y’amaraso abantu basubiramo kenshi ko ibatandukanya ariko mu buryo budafite ikintu cyihariye buvuze.

Ati “Uko muri hano mwese mufite ubwoko bw’amaraso butandukanye bamwe bafite A abandi B n’ubundi. Ariko se hari uwajya kwa muganga arembye ngo abwire muganga ngo njyewe iwacu bambwiye ko ndi Umuhutu nimutantera amaraso y’abahutu ntabwo nkira? Cyangwa uti bambwiye ko ndi Umuganza nimutantera amaganza sinkira.”

Yakomeje agaragaza ko abantu bavuga ngo ariya ni amaraso y’abantu runaka, bashaka kubyuririraho barema ‘twe na bariya’ mu by’ukuri atari ikintu abantu bakabaye bashingiraho bitandukanya n’abandi.

Ati “Hari abantu bajya bavuga ngo ariya ni amaraso yacu ariko buriya amaraso yawe ni abo muhuje bimwe bya A na B kandi abantu ntibaba banabizi. Nk’aho mvuka njye ababyeyi ntibashobora kuyampa n’abandimwe kuko tudahuje ahubwo umukozi unkorera mu rugo ni we ushobora kuyampa. Buriya dushatse ntitwahera aho tukayigabanya iyo myirato ishingiye ku ivangura, tukiga guca bugufi.”

Yongeyeho ati “Ba bantu mujya muvaho mubannyega mubavuga nabi wasanga ari bo babakemurira ikibazo cy’amaraso. Ibyo bintu by’amoko n’amacakubiri byo kuvuga ngo twe turi aba abandi ni bariya nta cyo bimaze, ikibidutera ni inda nini.”

Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ashengura cyane ku buryo nta gikwiriye kugereranywa na yo ari yo mpamvu kuyibuka ari inshingano ihoraho kugira ngo hatazagira abatezuka.

Ati “Icya mbere ni uguha agaciro abo yahitanye kugira ngo umurage basize utazibagirana kandi tukabyubakiraho umusingi wo kwibuka twiyubaka. Ni ikiraro kandi hagati y’abakuze n’abato batabonye Jenoside kugira ngo bamenye neza uko byagenze batazabyitiranya n’ibindi cyangwa bakagwa mu mutego w’abayihakana bakanayipfobya.”

Yongeyeho ko iyo kaminuza ubu yatangiye kubarura abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakorera umuryango wari ushinzwe iterambere muri Byumba aho iyo kaminuza yubatswe ubu, kugira ngo hashyirwe ikimenyetso cy’amateka kiriho amazina yabo birusheho gutanga isomo no kubaha icyubahiro.

Abiga muri UTAB bagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha gusobanukirwa amateka yayo by’umwihariko kuba biga uburezi bigatuma badashobora kugwa mu mutego abandi bari bajijutse baguyemo bakagira uruhare mu kubiba urwango.

Visi Perezida wa Kabiri wa IBUKA, Ndizihiwe Blaise, yakebuye abakerensa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko agaragaza ko bamwe babikora nkana.

Ati “Hari n’abirirwa babwira urubyiruko ngo ko mwibuka mutari muhari. Mujye mubaza ngo mwe ko mwahunze u Rwanda mukajya mu mahanga mwari muhari muhunze iki?”

Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko aho bigeze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibiyashimangira byivugira by’umwihariko ubuyobozi bubi bwayiteguye aho Habyarimana Juvénal wari Perezida wa Repubulika yari yarahejeje Abanyarwanda ishyanga agereranya igihugu n’ikirahure cyuzuye amazi utakongeraho andi.

Hakozwe urugendo rwo kwibuka mu kuzirikana ibihe bigoye abishwe banyuzemo
Karangwa Sewase yerekanye ko abigisha urwango bitwaza ibintu utabasha kubona mu buryo bugaragara
Hakongejwe urumuri rw'icyizere
Abahagarariye Ingabo na Polisi bahaye icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Hafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri ba UTAB batanze ubutumwa bwo kwibuka mu ndirimbo
Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Munana Gilbert, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhanzi Musinga Joe yaririmbye indirimbo zihumuriza imitima y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Meya w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ao bigeze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi afite ibimenyetso byivugira
Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Munana, yavuze ko amateka ya Jenoside ashengura cyane
Visi Perezida wa Kabiri wa IBUKA, Ndizihiwe Blaise yakebuye abakerensa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages