Kugeza mu 2022, habarwaga ibigo bigera kuri 25 bikorera mu Rwanda, harimo n’ibikomoka muri Singapore.
Urugero ni urw’umupilote wa RwandAir, Suzanna Seng w’imyaka 39 watangije sosiyete yitwa ‘QNE Delivery Services’ itanga serivisi zo gusangisha abantu ibyo bakeneye hifashishijwe abamotari.
Ni ikigo cyatangijwe muri Werurwe 2020, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kikigera mu Rwanda, abaturage bagashyirwa muri Guma mu Rugo.
Imipaka yari ifunguye ku bantu bava mu mahanga gusa ndetse abaturage bari babujijwe kugendagenda uko babyumva, ibikorwa bimwe bifunzwe ku buryo imibereho y’abantu yagizweho ingaruka mu gihe gito.
Ibi byatumye uyu munya-Singapore atangiza ubucuruzi bwo gutanga serivisi zo gusangisha abantu ibintu bakeneye, aho batuye nk’uko inkuru ya Straits Times ibivuga.
Yatangiranye n’abantu batanu b’imbere mu gihugu bahuza ibikorwa byo gushyikiriza abantu ibintu birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho byatumaga abamotari bakora ingendo ziri hagati ya 25 na 30 ku munsi.
Sosiyete ya Seng ni imwe muri nke zikomoka muri Aziya y’Uburasirazuba zikorera ubucuruzi mu Rwanda nk’igifungurira imiryango ishoramari rituruka mu mahanga ugereranyije n’ibindi bihugu bingana na rwo nk’u Burundi na Haiti.
Nk’ishoramari ryakomotse mu mahanga mu 2022 ryageze kuri miliyoni 398,6 z’amadolari mu 2022.
Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, ubwo yitabiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM yabereye mu Rwanda muri Kamena 2022, yahuye n’Abanya-Singapore abashishikariza n’abandi gushora imari mu Rwanda nk’igihugu gitanga icyizere.
Ati "Maze iyi minsi mike mu Rwanda, nagize amahirwe yo kujya ahantu hatandukanye, nasuye isoko, nasuye icyanya kirimo imisambi, nahuye kandi n’Abanya-Singapore baba mu Rwanda. Muri make, nagize amahirwe yo kugira ibyo menya."
"Ni igihugu kiri mu rugendo rugana imbere, cyagize amateka atari meza ya Jenoside, nasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali muri iki gitondo, kandi ni igihugu cyiyemeje guhaguruka, kikomora imitima, kikareba imbere, kikagira icyizere cy’ahazaza."
Yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abaturage bakiri bato, aho nibura ari impuzandengo y’imyaka 22 mu gihe mu gihugu cye ari hejuru ya 40.
Lee yavuze ko kimwe na Singapore mu bihe byayo by’ubwigenge, Abanyarwanda bafite icyerekezo kimwe cy’iterambere, intsinzi no kubaka ejo hazaza heza.
Ubufatanye bwa Singapore n’u Rwanda mu by’ubucuruzi buhagaze kuri miliyoni enye z’amadolari nk’uko imibare yo mu 2022 ibyerekana.
Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa ibigo 10 by’Abanya-Singapore mu nzego zirimo ikoranabuhanga, guteza imbere imijyi n’ubuhinzi n’ubworozi.
Ibigo bikomoka mu Burasirazuba bwa Aziya byagiye byiyongera ku muvuduko muto. Hari ibigera kuri 25 kugeza ubu bikomoka ku mugabane wose.
Nubwo bimeze bityo u Bushinwa bwashoye imari nyinshi mu Rwanda. Imibare ya 2022 yasohotse muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yerekana ko ishoramari rihagaze kuri miliyoni 182,4 z’amadolari, rigakurikirwa n’iry’uBuhinde rya miliyoni 151 z’amadolari.
Surbana Jurong ni ikindi kigo gikomoka muri Singapore gikorera mu Rwanda mu bijyanye n’ubwubatsi cyanagize uruhare mu gutunganya Umujyi wa Kigali mu myaka 15 ishize.
Ibindi bigo by’Abanya-Singapore bikorera mu Rwanda birimo ibikora mu rwego rw’ibidukikije nka GreenA Consultants gikora ubugenzuzi mu bigo byigenga n’ibya leta na CrimsonLogic, cyinjiye mu Rwanda mu 2008 cyafashije mu itunganywa ry’urubuga rwa Visit Rwanda, rutangirwaho serivisi zisaba ibyangombwa kuri ba mukerarugendo bashaka gusura Pariki zo mu Rwanda.
Hari kandi Poultry East Africa Limited (Peal) gikora ubworozi bw’inkoko buteye imbere, kigakorera mu Karere ka Bugesera aho gifite abakozi bagera ku 100 b’abenegihugu n’aborozi bato 230.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!