Umwaka wa 2020 wasojwe mu bihe bidasanzwe! Hambere aha, wasangaga abenshi bagenderanirana n’inshuti n’abavandimwe, basabana, abandi bakarara mu bitaramo byo gushima Imana.
Kuri iyi nshuro, umugoroba n’ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2020, ntiryari risanzwe. Bitewe n’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, buri wese saa Mbili zageze ari mu rugo kereka bake na bo babifitiye uburenganzira.
Mu mihanda ya Kigali nta bantu bari bayirimo ndetse insengero zose zakiraga abantu mu bitaramo by’amakesha zariho ingufuri, abataramye ni abifashishije ikoranabuhanga bifatanya n’abayoboke babo babinyujije kuri shene za YouTube n’ahandi.
Mu duce twose tuzwiho kuba dushyushye nka Nyabugogo no mu banyamujyi b'i Nyamirambo, hose hari hatuje, imihanda nta muntu n'umwe uyirimo.
Mu masaha ashyira iyashyiriweho kuba buri muntu yageze aho ataha wasanga benshi banyaruka basiganwa n’ibihe ndetse mu marembo yinjira muri Gare umutekano wakajijwe ndetse urubyiruko rw'abakorerabushake rwagenzuraga neza ko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus nko gukaraba intoki no guhana intera yubahirizwa bikwiye.
Kuri iyi nshuro kandi nta bishashi byo kurasa umwaka byaturikijwe bitewe n’ingamba zafashwe n’Umujyi wa Kigali mu kwirinda Coronavirus.
Isoko ryo kurasa umwaka ryari ryashyizwe mu maboko y’abikorera ariko Umujyi wa Kigali waje guhagarika iki gikorwa cyane ko isaha yo gusoza umwaka yageze, amasaha yo gutaha yarenze ku buryo bitari bworohe ko icyo gikorwa gishoboka.
Ubusanzwe ibishashi byaturikirizwaga ahantu hatandukanye harimo kuri Amahoro i Remera, Stade ya Kigali i Nyamirambo, Umusozi wa Bumbogo no kuri Kigali Convention Centre.
Muri Gare yo mu Mujyi wa Kigali rwagati abagenzi batangiye gutaha hakiri kare. Imodoka zari nke zitwara abagenzi hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda CoronavirusMu marembo yinjira muri Gare yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, umutekano wakajijwe ndetse urubyiruko rw'abakorerabushake rwagenzuraga neza ko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus nko gukaraba intoki no guhana intera yubahirizwa bikwiyeAbagenzi berekeza ku Gisozi bari benshi, aha binjiraga mu modoka ibacyura mbere y'amasaha make ngo saa Mbili zigereHari aho wasangaga imirongo ari miremire cyaneMu masaha ashyira saa Mbili wasangaga abantu bamwe na bamwe batarabona imodoka zibacyura. Abagenzi ntibari benshi nkuko bisanzweAha ni mu Mujyi wa Kigali rwagati imbere ya Hotel T2000, mu masaha asatira saa MbiliMu masaha ashyira saa Mbili abantu benshi bihutaga bataha kugira ngo badafatirwa mu nziraBamwe mu baturage batahanaga ihaho ry'UbunaniKu muhanda ugana muri Gare yo mu Mujyi wa Kigali rwagati abaturarwanda bagendaga bagabanuka umunota ku wundiImihanda itandukanye yo muri Kigali ntabwo yari ishyushye nkuko bisanzweIshusho y'imwe mu mihanda ya Kigali mu masaha y'ijoroAbava n'abajya guhahira muri T2000 Hotel n'uduce tuyikikije banyuranyuranagamo ubutitsaAhagana saa Mbili wabonaga ibinyabiziga bike cyane bigenda inkungugu ngo bitaheAbafite ibinyabiziga babanje guparika bajya guhahira iminsi mikuruAbanya-Kigali binjiye mu mwaka mushya batuje, kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 nta gusamara kwabayehoHanze y'Isoko rya Nyarugenge hari abantu bake biganjemo abapakira imodoka mu gihe abandi barimo bakotana bataha mu ngo zaboI Nyabugogo abantu bihutaga bataha ubwo haburaga iminota mike ngo amasaha yo kuba bari mu ngo zabo agereIbinyabiziga byagendaga bigabanuka mu muhanda isegonda ku yindi. Buri wese yirindaga gufatwa akaba yarazwa muri stade akanacibwa amandeMu bihe bisanzwe, muri Gare ya Nyabugogo habaga hari abantu batagira ingano barimo abava n'abajya mu ntara zitandukanye kwishimira iminsi mikuruInganda zenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye zo zakomeje gukora. Iyi modoka yari ipakiye ibinyobwa bigoboka abashaka gutsirika icyaka cyo ku Bunani bari mu ngo zaboNgiyo imodoka ya Skol itwaye amazi ya Virunga aherutse gushyirwa ku isokoAbagenzi binjiraga mu modoka bubahirije ingamba zo kwirinda Coronavirus zirimo guhana interaMbere y'umwaduko wa Coronavirus, Nyabugogo yabaga yuzuye abantu ku buryo byari no kukugora kubona aho gukandagiza ikirengeI Nyabugogo ahategerwa imodoka zigana mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali hari imirongo miremireUmwaka wa 2020 watangiye neza ariko warangiye abantu bari mu buzima bubasaba kwigengesera no kubahiriza amabwiriza yagenweAbadafite amafaranga yo gutega moto n'imodoka barambika ibirenge mu muhanda bagatahaUmutekano wari ucunzwe neza mu bice bitandukanye by'Umujyi wa KigaliMuri Gare ya Nyabugogo, hari abantu benshi babuze imodoka mu gihe amasaha yo gutaha yari yagezeAbenshi bari bafite imizigo igaragaza ko bari bakereye ingendoAha ni muri Gare ya Nyabugogo, ahantu ubusanzwe haba hari uruvunganzokaImodoka kuyibona byari bigoye, abagenzi bari benshi cyane nkuko bisanzwe bigenda mu bihe by'iminsi isoza umwakaAha abagenzi bagendaga bagabanuka i NyabugogoAbagenzi bari basigaye ahategerwa imodoka zigana mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali basohowe muri Gare baratahaBati "Dushwekure amasaha atadufatira mu nzira''Ahenshi mu masangano y'imihanda yo mu Mujyi wa Kigali haratatswe bibereye ijishoMu mihanda ya Kigali nyuma ya saa Mbili wasangaga yera bitandukanye nuko byahoze mbereImitako yo yashyizwe ahantu hatandukanye ku mihanda nkuko bisanzweNta n'inyoni yahatambukagaNiba ubyibuka neza, mu bihe nk'ibi wasangaga abantu ari benshi cyane bishimira ko umwaka urangiye n'undi ukaba utangiye bakiri amahoroUyu mubyeyi wasaga n'uvuye gushaka ihaho saa Mbili yamufatiye mu nzira, ahagaritswe na Polisi ahita atakamba ati 'Bana banjye mumbabarire', abana baramubwira bati 'komeza urugendo kandi ugire Umwaka mushya muhire'Mu bihe nk'ibi umwaka ushize muri Kigali Arena habereyemo ibiriro byo gusoza umwaka. Icyo gihe hanategurwaga igitaramo gikomeye cya East African Party cyatumiwemo The BenSitasiyo zo ziri muri serivisi zikomeza gutangwa amasaha 24 ku yandiGare ya Kimironko yari yashyizweho umuryango, nta muntu n'umwe wacaracaraga hafi yayoGare ya Giporoso i Remera no mu nkengero zayo heraga deImbere muri gare hashyizweho uburyo bufasha abayigana gukaraba neza ibiganza, nta modoka cyangwa umugenzi wari uyirimoRond point iri imbere ya Kigali Convention Centre yacaniwe bijyanye n'ibihe by'iminsi mikuruKigali Convention Centre yaraye icaniwe mu mabara agaragaza ibendera ry'u Rwanda. Ubusanzwe aha hari mu haturikirizwaga ibishashi byo kurasa umwakaKu nyubako y'ubucuruzi ya KBC hari hatuje bihebujeAha wakwemera ko ari kuri 40 i Nyamirambo? Ubusanzwe aka gace kabaga gashyushye, ababasha agacupa bakagasoma, abashobora The Vert bakicara bakayiganiriraho bishimira ko bagihumeka umwuka w'abazimaI Nyamirambo ahazwi nko kwa Nyiranuma hari hatuje cyane, aha mu bihe bisanzwe bakora amasaha 24 ku yandi mu gihe cy'iminsi irindwiUmuhanda ugana ku Musigiti wa Onatracom na wo weraga, nta kinyabiziga cyangwa umuntu warimoDore i Nyamirambo, ahitirirwa icyicaro gikuru cy'Umujyi wa Kigali
Ibitekerezo 0