Uyu musaza w’imyaka 54 y’amavuko, yahawe ikiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Rwanda mu 2018, nyuma aza gutekereza icyo yakora cyazamufasha gusaza neza atangira kubyaza umusaruro amabuye y’amakoro n’ay’urugarika.
Byazayire mu mashuri yisumbuye yari yarize ibijyanye n’imibare n’ubugenge, ariko kuko yari atuye mu gice cyuzuyemo amabuye y’amakoro yatangiye gutekereza uko yazayabyazamo umusaruro akajya yubakishwa inzu, ari naho yakuye igitekerezo cyo gukomereza amasomo ye muri Kaminuza yiga ubwubatsi.
Nyuma yo guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru nibwo yaguze umurima wari warabuze isoko kubera amakoro menshi atangira ubucuruzi.
Uyu musaza avuga ko igishoro cyo kugira ngo atangire sosiyete ye yise CAMOSAG yagikuye ku murima wari warabuze isoko kubera kuwusebya ngo ushinyitse amakoro ntacyo bawumaza.
Ati “Igishoro cyo gutangira business yanjye yo gutunganya amabuye y’amakoro nkayakoramo ibikoresho by’ubwubatsi, nagikuye ku murima bambwiye ko wabuze isoko kubera ngo ushinyitsemo amakoro, kuko nari narize ubwubatsi kandi mbona ko ikoro ari ikintu kidahabwa agaciro ariko mbona ko nakibyaza umusaruro uwo murima narawuguze”.
“Nawuguze amafaranga make cyane ugereranyije n’uko ungana kuko natanze miliyoni n’igice. Natangiye niga guconga ayo mabuye n’umukozi umwe, abantu bakansha intege ndakomeza, nyageragereza ku gipangu cy’iwanjye abantu batangira kubona ko ibyo nkora nabitekerejeho, barangurira kugeza ubwo naguze imashini imwe nifashisha ntangira kuzamuka gutyo”.
Yatangiye aconga aya mabuye mu buryo bwa gakondo n’umufundi umwe ubu afite abakozi basaga 30 n’imashini eshanu bayaconga mu buryo bugezweho akagurishwa.
Uyu mugabo avuga ko kuri ubu iyo abonye amabuye ayabonamo imari ikomeye.
Ati “Iyo mbonye ibuye ndibonamo nk’igikoresho gikomeye cy’ubwubatsi burambye, kuko rivamo byinshi birimo amatafari, konkase, amapave, amagaraviye n’ibindi nk’ibyo dukoramo ubu, ndetse anifashishwa mu gutaka inzu ukabona iracyeye cyane, mbese kuri njye ibuye ndibonamo umugisha utagereranywa uzamfasha gusaza neza”.
Byazayire akomeza avuga ko abantu bakivuga ko imirimo yabuze cyane urubyiruko bakibeshya, ahubwo bagomba gutekereza kenshi kuko imirimo bagendana nayo indi ikaba ibakikije.
Anashimanira ko nta mpamvu n’imwe yatuma abubaka inzu bakomeza gupfusha ubusa amafaranga yabo, batumiza ibikoresho by’ubwubatsi mu mahanga nyamara mu Rwanda hari umutungo kamere nk’amabuye yakubaka inzu ntisaze.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hakunze kugaragara amabuye menshi y’amakoro yakomotse ku iruka ry’ibirunga mu myaka myinshi ishize, ubu akaba asigaye yifashishwa mu kubaka inzu zigezweho.



















TANGA IGITEKEREZO