Aba basore bombi boherejwe mu Rwanda ku mupaka wa Cyanika ahagana saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba kuri uyu wa 27 Nzeri 2019 bahita boherezwa ku kigo nderabuzima cya Cyanika kuko baje banegekanye.
Bari bamaze iminsi ibiri muri Uganda aho bari bagiye mu kiraka cyo kubumba amatafari bari barangiwe n’umugore usanzwe aba muri Uganda
Habimana Emmanel mu ijwi ritoya aho twamusanze ku kigo nderabuzima cya Cyanika, yavuze ko we na bagenzi be bari bari kubumba amatafari ubwo batungurwaga n’abasirikare bo muri Uganda, bagatangira kubakubita bababaza ubwoko bwabo.
Yagize ati “ Twaragiye dutangira akazi, mu gihe twari dutegereje ngo duhembwe nka saa kumi n’ebyiri, nibwo twabonye abasirikare bo mu Bugande baje batangira kudukubita cyane. Twari abanyarwanda 16 n’abagande batatu gusa bo barabatorokesheje twe barara badukubita kugeza bukeye”.
Habimana avuga ko bakubiswe n’abantu barimo uvuga Ikinyarwanda undi avuga Ikigande.
Ati “ Bakatubaza niba turi abahutu cyangwa Abatutsi, natwe tukabasubiza ko turi abanyarwanda iby’amoko tutabizi noneho bakarushaho kudukubita. Bankubise agatwe k’imbunda mu gutwi mva amaraso menshi cyane n’igiti mu gatuza ku buryo numva ndi kubabara cyane.”
Aba basore ngo baraye mu kigo cya gisirikare, bukeye baburiza imodoka babazana ku mupaka wa Cyanika.
Bazatsinda Adrien we yarakubiswe bikomeye kugeza ubwo aguye muri coma ku buryo igihe twabasuraga mu bitaro atari yakamenye aho aherereye.
Habimana yagize ati “Uyu mugenzi wanjye Adrien twarajyanye, hanyuma badufashe kuko bari badutunguye we yagerageje kwiruka cyane ashaka kubacika bamwirukaho ari bane buri wese afite inkoni bamuteraniraho bamukubita n’imigeri munda, inkoni n’inzara nibyo byamugize kuriya.”
Habimana yasabye bagenzi be b’urubyiruko n’abandi bagifite umutima wwo kujya muri Uganda kubihagarika kuko abaturage ba Uganda batifuza ko hari umunyarwanda wakandagira iwabo, cyane ko ari nabo batungira agatoki abo basirikare aho umunyarwanda wese ari ku buryo ngo n’ababayo bafite ibyangombwa bihishahisha.
Hashize imyaka ibiri abanyarwanda bataka kugirirwa nabi mu gihe bagiye muri Uganda. Bamwe barafungwa abandi bagaotetezwa nyamara ntibagezwe mu butabera.
Muri Werurwe uyu mwaka u Rwanda rwasabye abaturage barwo kwirinda kujya muri icyo gihugu kugeza igihe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku banyarwanda muri Uganda bihagaritswe.
Haherutse gusinywa amasezerano agamije kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda, kutabangamira abaturage b’ikindi gihugu byari birimo ariko bisa nk’ibitarahabwa agaciro.



















TANGA IGITEKEREZO