Albert Rudatsimburwa Bryon ni umunyarwanda wavukiye i Nyanza. Ababyeyi be, Se witwa Roger Bryon Berthe akomoka mu Bubiligi naho nyina ni umunyarwandakazi witwa Mukagaga.
Roger Bryon yakoreraga ababiligi ubwo bakolonizaga ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari, nyuma aza kubivamo atura mu Rwanda kubera ko yarukundaga.
Hagati ya 1959 na 1960 nibwo umuryango we wahungiye i Burundi. Icyo gihe bari abana bane b’abahungu muri urwo rugo Albert Rudatsimburwa ari umuhererezi. Baje kuva i Burundi, bagana mu Bubiligi.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Rudatsimburwa yavuze ko bakomeje amashuri, ariko ababyeyi bakomeza kubarera bya Kinyarwanda. Aho ngo niho akomora gukunda indangagaciro z’ umuco Nyarwanda no kuvuga Ikinyarwanda.
Ati “Mu rugo bakomeje kudutoza kuvuga Ikinyarwanda nubwo kenshi navugaga Igifarama n‘Igifaransa ku ishuri.”
Rudatsimburwa yageze muri Kaminuza, arangije icyiciro cya Mbere aza kubihagarika kuko yumvaga ashaka kwibera umuhanzi.
Mu mibereho y’umuryango we, yavuze ko bakigera mu Bubiligi ababyeyi be bashakaga guhuza abantu bose, baza gushinga Cafe-Resto bayita ‘i Buhoro’, izina ry’aho bari batuye mu Rwanda mu Ruhango batarahunga. Iyo restaurant ngo yahuriragamo abanyafurika benshi.
Uko bagumanye urukundo rw‘aho bavukiye mu Rwanda
Aho mu Bubiligi, Rudatsimburwa yaje guhura n‘abandi banyarwanda barimo Mutsari Jean baba inshuti bakajya bakorana ibijyanye na muzika mu buryo bw’umwuga.
Ntabwo bari bagamije kwishimisha mu kuririmba gusa ahubwo ngo bifuzaga ko ikibazo cy‘ubuhunzi barimo cyumvikana mu ndirimbo no mu bindi bihangano.
Uko Muyango yatumiwe mu Burayi gufatanya n’Imitari
Mu Bubiligi hari hari itorero ry‘abakobwa b’Abanyarwanda ryitwa ‘Imitari’ rizwi kandi rikunzwe muri icyo gihugu no mu Burayi kuko bahakoreraga ibitaramo. Mutsari na Rudatsimburwa barabegereye ngo bafatanye gukora indirimbo ngo isohoke icurangwe ku ma radio na za cassette.
Abakobwa bari bari mu Itorero ‘Imitali’ batumyeho Muyango Jean Marie nk‘umutoza akaba umuririmbyi n‘Intore ngo azaze abafashe kuzamura ubuhanga bwabo. Rudatsimburwa avuga ko Muyango akimara kuhagera koko yahise azamura bigaragara ibyo bakoraga bigira imbaraga.
Ati “Twahise tunajya mu Itorero rye yise ‘Ishyaka’ tugera ku basore umunani, maze dufatanya n‘Imitari mu kwerekana ibyiza by‘Indangagaciro z‘umuco nyarwanda, ibihugu by‘u Burayi turabizenguruka karahava.”
“Twaje no gushyira mu byuma indirimbo twise ‘Mpore’ ihimbwe mu magambo na Muyango irakundwa cyane kuburyo, Faustin Kagame yanyuze i Bruxelles agiye muri Afurika turayimuha ngo ayumve, ageze i Bugande n‘ahandi hose yaciye barayumva barayikunda cyane, bamenya ko hari abandi bantu bifuza kuzataha mu Rwanda, barambiwe kwitwa impunzi.”
Rudatsimburwa avuga ko bifuzaga kwereka amahanga harimo n’umuryango w’abibumbye ko hari abanyarwanda b’impunzi hirya no hino ku Isi bifuza gutaha mu rwababyaye.
Ati “Twibazaga ukuntu tumaze imyaka irenga 30 nta muntu uzi uko tubaho nk‘impunzi. Yaba Umuryango w’abibumbye ntawagiraga icyo atuvuganiraho mu ruhando rw‘amahanga, niko gukoresha ibihangano byacu turahaguruka turi benshi dukora ibitaramo na ba Cécile Kayirebwa n‘abandi, icyo gihe rwose urubyiriko ruvuka ku banyarwanda rwabonaga ko iherezo ari ukuzashaka uko bagera iwabo.”
Yavuze ko Imitari yigeze kujya muri Gabon gukorayo igitaramo yakirwa nk‘abanyarwanda b‘impunzi, ariko bakirwa neza kandi barashimwa, Perezida Habyarimana abimenye ararakara.
Ngo yababajwe nuko iryo serukiramuco ryatumiwemo Impunzi z‘Abatutsi, ntiritumirwemo abahanzi bari mu gihugu.
Ati “Perezida Habyarimana abimenye ararakara ukuntu iyo Festival yatumiye Impunzi z‘Abatutsi, ntitumire abahanzi bari mu gihugu, bimutera ikibazo kuko yabonye ko hari ibintu bigenda byigaragaza buhoro buhoro.”
Igihe cyarageze bataha mu Rwanda
Binyuze mu bitaramo bakoraga, bashatse inkunga boherereje Inkotanyi mu rugamba zarimo rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Jenoside irangiye batashye mu Rwanda. Rudatsimburwa avuga ko yahageze nyuma y‘iminsi 30 Kigali imaze kubohorwa. Icyo gihe ngo bari bishimiye intsinzi ariko mu minsi ya mbere, byari bigoye kuko basangaga imibiri y’abahiciwe bikabibutsa amateka ya Jenoside.
Ibyo yaje kubirenga kimwe n’abandi bari batahutse atangira urugamba rwo kubaka igihugu cyamubyaye, ari nabwo yaje kujya mu itangazamakuru n’ibindi bitandukanye.
Mu kiganiro cye yavuze ko abakuru bakwiye kujya basangiza abakiri bato, ibyo banyuzemo kugira ngo babyubakireho.
Ati “ Twe bakuru baciye mu bintu byinshi byagirira abana akamaro ni ukujya tubibabwira bikazababera inzira nabo kuko ibyo dukora byose ni ukugira ngo abana bacu bazabeho neza.”
Uretse kuba Umuhanzi, Albert Rudatsimburwa azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Yatangije Radio Contact FM mu mwaka wa 2004 yamamara mu Rwanda, irema impano ndetse iba ubukombe mu gihe itangazamakuru ryigenga ryari ricyaduka .
Mu 2015 nibwo yashinze Televiziyo Ccontact TV. Arazwi kandi mu ruhando rw’imikino n’Imyidagaduro kuko yigeze kuba umuyobozi wa Rayon Sports mu 2007, akanayishoramo akayabo. Akora kandi ubucuruzi butandukanye.
Kurikira ikiganiro cyose hano



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!