Muri iki gihe ikoranabuhanga ryateye imbere ndetse rigera kuri bose, serivisi nyinshi zisigaye zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Akenshi usanga umuntu ufite icyo yifuza kuvuga cyangwa kugaragaza, yaba ashima cyangwa anenga hari abakunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga cyane ko ari zo zorohera buri wese uzikoresha kandi ubutumwa bwe bukagera kuri benshi.
Muri ibi bihe bimeze gutya aho Isi yabaye nk’umudugudu hari abakunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga bakerekana ibitagenda neza, ibibazo bafite cyangwa akarengane bagiriwe kugira ngo inzego bireba zibashe kubikemura.
Abakenera serivisi zitandukanye zitangwa na Polisi y’u Rwanda nabo bamaze kuyoboka uyu muyoboro usa naho ari mugari cyane ko byoroshye gutambutsa ibitekerezo byabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE ko imbuga nkoranyamba ziri gufasha Polisi kumenya byihuse ahakenewe ubutabazi bw’ibanze.
Ati “Imbuga nkoranyambaga ni rumwe mu mbuga zitumanaho zikomeye kuri Polisi y'u Rwanda cyane ko turi mu bihe by’ikoranabuhanga aho buri wese ashobora kuba afite iryo koronabuhanga muri telefone ye. Rero gukoresha imbugankoranyambaga ni uburyo bumwe bwo gutanga amakuru ku baturage cyangwa kubigisha.”
“Ni n’uburyo bwo gutanga amakuru ku hakenewe ubutabazi bwihuse cyangwa amakuru y’ahabereye ibyaha ndetse kandi zifasha abashaka serivise, ubusobanuro cyangwa batanga ibitekerezo.”
CP Kabera yavuze ko iyo urebye muri iyi minsi bikunze kugarukwaho ku mbuga noranyambaga cyangwa ubutumwa polisi y’u Rwanda ikunze kwakira ahanini burebana n’umutekano wo mu muhanda ndetse n’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ati “Dusubiza ndetse tugakurikirana buri kibazo baba babajije ku mbuga nkoranyamabaga nkuko tubikora iyo abantu baduhamagaye cyangwa batugannye kuri Sitasiyo za Polisi. Akenshi ibibazo dukunze kwakira ni ibyerekeranye n'umutekano wo mu muhanda, amakuru ajyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 n'ibindi byaha.”
CP Kabera yavuze ko bibafasha cyane kumenya ahabereye ibyaha kandi mu buryo bwihuse.
Ati “Imbugankoranyambaga ni imwe mu nzira abantu banyuzamo amakuru y’ahabera ibyaha cyangwa aho byenda kubera. Gusa imbogamizi ishobora kuba ko wenda abantu bashobora gutanga amakuru batinze cyangwa bagatanga amakuru atari yo ariko turayakurikirana yose tukamenya ukuri kwayo.”
Twitterni imwe mu mbuga nkoranyambaga zikunze kwifashishwa n’abatari bake banyuzaho ubutumwa bwabo bagaragaraza, ibibazo, ibyifuzo ndetse n’ibitekerezo bashaka kugeza kuri Polisi.
Polisi y’igihugu ivuga ko yagize uruhare mu butumwa busaga ibihumbi 44.5, ni ukuvuga ubutumwa Polisi yanditse ndetse n’ubwo yasubije abari bayandikiye kuri Twitter.


Ibitekerezo 0