Ibijyanye n’uyu mugenzo muri Papua New Guinea byatangiye mu kinyejana cya 20, hagati ya 1950 na 1960 gusa uza gucika nyuma y’uko haje indwara ya kuru ifata ubwonko iterwa no kurya inyama z’abantu bigatuma batitira.
Kwikata intoki
Abaturage bo muri Dani muri Indonesie, mu kinyejana cya 20 bakoreshaga uburyo bwo kwikata intoki igihe cyose hapfuye umuntu wa hafi mu muryango mu rwego rwo kugaragaza umubabaro n’agahinda.
Gushyira imibiri y’abapfuye mu misozi
Ubu ni uburyo gakondo bw’Aba-buddist muri Tibet, bumaze ibinyejana byinshi bukorwa, aho bushingiye ku myemerere y’idini. Ababikora bizera ko ari bwo buryo bwo kongera kugarura roho mu mubiri w’uwapfuye.
Gutaburura imibiri y’abapfuye ngo ikorerwe isuku
Muri Leta ya Malagasy muri Madagascar nyuma y’imyaka itanu cyangwa irindwi imiryango yatabururaga umubiri w’uwapfuye kugira ngo akorerwe isuku ndetse ahindurirwe imyenda mbere yo kongera gusubizwa mu butaka.
Kwicaza uwapfuye mu ntebe agahabwa itabi
Abaturage ba Tinguian muri Phillipine bafite umuco utangaje wo kuzirika ibitambaro uwapfuye umubiri wose bakamwicaza mu ntebe, rimwe na rimwe bakamushyira itabi mu kanwa.
Ibi bikorwa kugira ngo uwapfuye ase nk’ukiri muzima mu minsi aba abitswe mu rugo iwe asurwa n’inshuti n’abavandimwe bamuha icyubahiro mbere yo kumushyingura.
Gutembereza uwapfuye nyuma y’imyaka ashyinguwe
Uyu muhango uzwi nka Ma’nene, mu muco gakondo w’abaturage ba Toraja muri Indonesie, buri nyuma y’imyaka mike imiryango ikura uwapfuye mu gituro ikamukorera isuku agahindurirwa imyenda hanyuma akazengurutswa umudugudu yari atuyemo.
Gutwika umubiri mbere yo gushyirwa mu mva
Mu gace ka Bwali muri Indonesie, abantu babanzaga gutwika umubiri w’uwapfuye mbere yo gushyirwa mu isanduku ngo ashyingurwe kugeza ubwo agize ishusho y’inyamaswa, ikaba ari nayo mpamvu yabaga igenderewe cyane.
Gutwika umubiri w’umugabo wawe nk’ikimenyetso cy’ubunyangamugayo
Mu mateka y’u Buhinde umupfakazi yagombaga gutwika umubiri w’umugabo we abikunze cyangwa abihatiwe nk’ikimenyetso cy’ubwitange n’ubudahemuka ku mugabo ari muzima cyangwa yapfuye.
Guheka ibikapu birimo bimwe bintu by’uwapfuye
Mu kinyejana cya 19 mu Bwongereza, bakoreshaga uburyo bwo gutwara ibikapu birimo umusatsi, impeta, n’imyambaro by’uwapfuye ndetse n’amakara mu gihe cy’agahinda ko kubura uwabo.
Guha imva ishusho y’icyo uwapfuye yakundaga
Muri Ghana bakoreshaga uburyo buzwi nka ‘coffin fantastique’, bwo guha ishusho imva bagendeye ku kintu uwapfuye yakundaga, nk’ishusho y’ibyaranze ubuzima bwe cyangwa ibyo yakundaga cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!