00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe rya Harold Keeling wakinnye muri NBA wahinduriwe ubuzima n’u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 August 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Igihe uwahoze ari umukinnyi wa NBA, Harold Keeling, yageraga mu Rwanda bwa mbere mu 2025, yari yiteze gusura igihugu gishya no kumenya umuco wacyo. Icyo atari azi ni uko yari kuhasanga ibihura n’intego ye yo gufasha abantu.

Uyu Munyamerika ufite inkomoko muri Venezuela, ubu akoresha ubunararibonye yakuye mu mwuga wa Basketball mu gufasha abana, gutoza urubyiruko no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere impani mu Rwanda.

Keeling yatoranyijwe na Dallas Mavericks mu mwaka wa 1985 ubwo habaga itoranywa ry’abakinnyi bashya muri NBA.

Nubwo yamaze igihe gito muri NBA, yakomeje umwuga wo gukina Basketball mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Israel, Venezuela, Philippines na Colombia.

Yamaze imyaka 12 muri Venezuela aho yabaye umwe mu bakinnyi bubashywe muri Basketball.

Uyu munsi, intego ye yarahindutse; aho guhatanira gutsindira mu kibuga, aharanira guhindura ubuzima bw’abandi hanze yacyo.

Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda muri Gashyantare 2025, Keeling yakoranye n’umuryango wa Clark i Bugesera, aho yafashije abana binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza.

Bamwe mu bana bahawe inkweto n’imyambaro, abandi bafashwa kubona serivisi z’ubuvuzi binyuze mu kubishyurira ubwishingizi.

Gufasha ntibyagarukiye ku guha abantu ibyangombwa by’ibanze. Yifuzaga no kubaka ahantu abana bashobora kuvumburira impano zabo no kugira ibyishimo nk’ibyo yagize akiri umwana.

Afatanyije na David Clark, bubatse ikibuga cya Basketball ahitwa The Promised Land, kigamije guha urubyiruko ahantu ho gukinira no guteza imbere impano yabo.

Keeling yavuze ko kuba yarakuriye hafi y’ikibuga cya Basketball byagize uruhare rukomeye mu kumufasha kugera ku rwego rwo gukina muri NBA.

Ati “Nkiri muto nakinaga Basketball buri munsi. Mama yari afite inzu cyangwa aho twabaga hafi y’ikibuga cya Basketball. Nabashaga kurebera mu idirishya, nkajya gukina buri munsi.”

Yavuze ko Basketball yamufashije kwiga gukorana umwete no kugera ku nzozi ze.

Ati “Ni bwo nabaye umukinnyi mwiza. Ni na kimwe mu byatumye ngera muri NBA.”

Umubano wa Keeling n’u Rwanda watangiye binyuze muri Basketball. Yasuye igihugu bwa mbere nyuma yo kongera guhura n’inshuti ye James, umutoza wa APR BBC, amushimira ibikorwa bye byo guteza imbere iyi siporo no gufasha iyi kipe kugera ku ntsinzi mu marushanwa yo ku mugabane.

Nyuma yo kuganira n’inshuti ze May na Keevy Dixon ku rugendo rwo kujya mu Rwanda, Keeling yaje gusura igihugu aho yahuye na David Clark ndetse n’umuryango we, bamwakira ahitwa The Promised Land.

Mu gihe yari mu Rwanda, yitabiriye imikino ya Basketball yabereye i Kigali, nyuma atangira gusura abaturage bo mu bice bitandukanye. Muri izo ngendo ni ho yavumbuye amahirwe yo gufasha abana bari bakeneye ubufasha.

Ati “Nabonye ko hari ibyo bari bakeneye, mbona ari amahirwe yo kubafasha. Byankoze ku mutima cyane.”

Keeling yavuze ko amaze gusura u Rwanda inshuro enye kubera umubano amaze kugirana n’abana n’abaturage.

Ati “Barankunda, nanjye ndabakunda. Nkunda kubana na bo. Turishima iyo turi hamwe.”

Kuri Keeling, Basketball ntabwo ari siporo gusa, ahubwo ni igikoresho cyo kwigisha uburere, kwigirira icyizere no guteza imbere ikiremwamuntu.

Kuva yagera mu Rwanda, yateguye amarushanwa n’amahugurwa ya Basketball ku rubyiruko, anasangiza abakiri bato amasomo yakuye mu buzima bwe nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Yakomeje gukorana n’abana bo mu mashuri n’abaturage, abigisha ubumenyi bwa Basketball ndetse anafasha kwigirira icyizere.

Ati “Numva narahawe umugisha wo gushyirwa aha kugira ngo nanjye mfashe abandi, kandi Imana ni yo yanciriye iyi nzira.”

Binyuze mu mushinga Project Max na Save a Child’s Heart, yagize uruhare mu bikorwa byazanye abaganga, abayobozi mu nzego z’ubuzima n’abatekinisiye mu Rwanda kugira ngo bafashe abana bakeneye serivisi z’ubuvuzi.

Uretse ibikorwa byo gufasha abana, Keeling yavuze ko umutekano, isuku n’uburyo Abanyarwanda bakirana abantu urugwiro ari bimwe mu byatumye akunda u Rwanda.

Yavuze ko yumva yisanzuye iyo atembera muri iki gihugu ndetse no mu masaha y’ijoro kubera umutekano ahabona.

Ati “Ikintu cya mbere navuga ni uko hano hari umutekano cyane. Nta byaha byinshi bihari. Tugenda nijoro nta bwoba bwo kwibwa cyangwa kwamburwa.”

Keeling yashimye kandi uburyo Abanyarwanda bita ku isuku rusange, bakirinda guta imyanda aho babonye.

Ikindi yavuze ko cyamushimishije ni ubumwe n’ubwuzuzanye mu Banyarwanda.

Ati “Bagira urugwiro, barangwa n’ubucuti kandi barakorana. Ndumva ari ikintu cyiza cyane.”

Harold Keeling yavuze ko ashimishwa n’iterambere ry’u Rwanda kandi ko iki gihugu giha amahirwe abantu bo mu nzego zitandukanye bashaka kugikoreramo.

Harold Keeling yabaye umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga
Yakinnye muri NBA igihe gito, akomereza mu bindi bihugu
Keeling ashima uburyo Abanyarwanda bagira urugwiro, bakanita ku isuku
Keeling yageze mu Rwanda bwa mbere muri Gashyantare 2025, ararukunda
Yatanze ubufasha mu kubaka ikibuga cya Basketball mu Karere ka Bugesera
Kuva mu mwaka ushize, amaze gusura u Rwanda inshuro enye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages