00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yabeshywe ko se yapfuye kandi yaravutse ku wafashwe ku ngufu muri Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 June 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Umurizaboro Aline ni umwe mu bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko wagizweho ingaruka nayo kuko yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyina wari ugifite ibikomere byo kuba yarabyaranye n’Interahamwe zamufashe ku ngufu, byaramugoye kugira ngo amubwize ukuri kuko yabanje kujya amubwira ko se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umurizaboro ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano ryabaye ku wa 30 Gicurasi 2026, anatanga ubuhamya bukomeye bw’ibyo yanyuzemo.

Yavuze ko yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze aba mu buzima bw’ibikomere bikomeye byatumye yiheza mu bantu bitewe n’amateka mabi ndetse n’umuryango avukamo wasaga n’umutererana.

Uyu mukobwa ubwo yatangiraga guca akenge, yabajije nyina niba we agira se kuko yabonaga abandi bana bagira ba se.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo byari bimworoheye, kuko ntiyabashaga gufunguka ngo agire icyo ambwira. Kuko nari umwana yarambeshyaga. Bwa mbere ambeshya izina we ubwe yihimbiye, nyuma nk’umwana abona nkomeje kumubaza ibibazo abona ntazabasha kubisubiza arambwira ati erega iryo zina uvuga ntabwo ari ryo nakubwiye, ambwira izina rya papa we umubyara ari we sogokuru wanjye ambwira ko yapfuye.”

Umurizaboro yasobanuye ko nyina umubyara yanyuze mu bihe bikomeye kuko yari yifitiye inzozi zo kuzaba umubikila bikarangira afashwe ku ngufu.

Yigeze kubwirwa gukuramo inda y’uwo mwana atwite ariko arabyanga, akomeza kuyitwita kugeza umwana avutse kuko ngo yari umukirisitu.

Yasobanuye ko hari ubwo yamubwirwaga amagambo akomeye ku buryo na we yamubereye igikomere yagendanaga.

Ati “Nta rukundo rwa kibyeyi nigeze mu buto bwanjye, kuko igihe cyose yarambwiraga ngo nubwo nakubyaye, nubwo tubana, kugeza ubu ntabwo nzi icyo nzagukoresha. Ibyo byose nubwo byabaga ntabwo narinzi ikiri kubitera. Yakundaga kumbwira ngo nta muntu n’umwe ugukunda.”

Umurizaboro afite imyaka 12, nyina yahuye n’Umuryango witwa SEVOTA ufasha abarokotse Jenoside gukira ibikomere no kubana nabyo bitabakomeretsa cyane by’umwihariko abagore babyaye bafashwe ku ngufu.

Yaje kujyana na nyina mu biganiro byategurwaga n’uwo muryango, ahura n’abandi bana, atangira kumenya amakuru kurushaho bijyanye n’ibiganiro yari yumviye muri SEVOTA.

Ubwo yabazaga nyina niba na we ari umwe mu bana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu, yarabimwemereye.

Ati “Yarambwiye ngo yego, ariko ntiwongere kugira ikindi umbaza. Hari inkuru wumva, ukumva Isi ikubanye nto kandi udapima na metero imwe. Nkiyumva, numvise ntewe ipfunwe, numva nkojejwe isoni na yo. Mbese numvise kubaho bindutira gupfa. Ha handi ugera ukavuga uti iyaba nari mpfuye.”

Yakomeje ati “Ibaze kuba wari usanzwe uzi ko papa wawe yapfuye muri Jenoside yishwe, warangiza ukongera ukakira inkuru ivuga ngo wavutse mama wawe bamufashe ku ngufu kandi abamufashe ku ngufu ni bo bicishe umuryango wa mama wawe, barahekuye igihugu.”

Yaje kandi kumenya ko atazigera amenya se umubyara kuko nyina atari yarafashwe n’umugabo umwe ku buryo yari kumumenya. Na byo yabikuyemo ibikomere no kongera kumva ko na we ubwe koko ari umutwaro kuri mama we.

Ati “Nakuze nta nshuti ngira, nta muntu n’umwe nakwegera, kuko numvaga umuntu negera ari bumenye amateka yanjye kandi ntawe nashakaga ko ayamenya kuko yari anteye ipfunwe.”

Uyu mwana nyuma yaje gutangira ishuri, rimwe na rimwe akabura ibikoresho akabaza nyina impamvu adahabwa ibikoresho nk’abarihirwa n’ikigega kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akamusubiza ko bizakorwa ubwo azaba ageze mu mashuri yisumbuye kuko yari yabuze ikindi gisubizo yamubwira.

Ibi byose byatumye Umurizaboro akura yiheza mu bandi ntagire uwo yegera akabaho mu bwigunge, gusa aza kubifashwamo n’umuryango SEVOTA ukabaha inyigisho zibafasha kwiyakira.

We n’umubyeyi we baje kwakira amateka y’ibyababayeho ndetse buhorobuhoro babasha no kongera kunga ubumwe n’umuryango wabo muto wari wararokotse.

Mama we yaje gushaka, arabyara ubu yishimira ko afite umuvandimwe ndetse nawe yabashije kwiga agera ku rwego arangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Ati “Ubu nanjye ndi Umunyarwanda uri kwiyubaka kandi ukunze igihugu cye, utewe ishema na cyo ndetse ubasha kuvuga amateka ye kugira ngo abandi bagenzi banjye babashe kuyigiraho.”

Umurizaboro yashimiye cyane Leta y’u Rwanda kuba ntawe iheza kandi ikomeje gufasha Abanyarwanda kunga ubumwe birinda icyakongera gusenya u Rwanda.

Umurizaboro Aline yasobanuye uko yabeshywe ko se yapfuye muri Jenoside kandi yaravutse ku wafashwe ku ngufu muri Jenoside
Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare n'ubushake mu kumenya amateka yaranze igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages