MINEDUC igaragaza ko nyuma y’Icyorezo cya Covid-19 mu mwaka w’amashuri 2020-2021, ibizamini bya Leta by’amashuri abanza byakozwe n’abasaga ibihumbi 254 harimo abakobwa basaga ibihumbi 138 mu gihe abahungu bo barengagaho gato ibihumbi 116.
Muri uwo mwaka w’amashuri, abakoze ibizamini bya Leta mu Cyiciro Rusange barengaga ibihumbi 122 harimo abakobwa 67,685 n’abahungu basaga ibihumbi 54.
Mu mwaka w’amashuri wakurikiyeho wa 2022-2023 abakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza basagaga ibihumbi 202, abakobwa basaga ibihumbi 111 n’abahungu basaga ibihumbi 91.
Abakoze ibyo mu mashami atandukanye y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bageraga ku 212,399, muri bo harimo abakobwa 116,150 n’abahungu 96,249.
Muri uyu mwaka w’amashuri uri kugana ku musozo wa 2023-2024, abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu ntangiriro z’uku kwezi babarirwa 202,999 harimo abakobwa 111,810 naho abahungu bakaba 91,189.
Ni mu gihe abari gukora ibizamini bya Leta mu byiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye muri uyu mwaka, bose hamwe bageraga ku bihumbi bisaga 235 barimo abakobwa bagera ku buhumbi 129 n’abahungu barenga ibihumbi 105.
Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko ukuzamuka kw’imibare y’abakobwa mu bakora ibizamini bya Leta byatewe n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zikomatanyije Leta yashyizeho kugira ngo hazahurwe uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Bamwe mu bana b’abakobwa nabo bahamya ko bongereye imbaraga mu myigire yabo ndetse banashirika ubwoba bwo kwiga amwe mu masomo yafatwaga nk’aho agenewe basaza babo gusa.
Ibi babishimira Leta ikomeje kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo umwana w’umukobwa nawe azabashe gutezwa imbere n’ubumenyi afite adasigaye inyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!