00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Umucamanza Theodor Meron ntakwiye kuguma mu rukiko rwa Arusha”

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 19 June 2013 saa 05:13
Yasuwe :

Imyaka isaze 19 u Rwanda rusohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abateguye bagashyira no mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bahungiye hirya no hino mu bihugu byo ku Isi, Umuryango wa Abibumbye washyizeho urukiko rushinzwe kubakurikirana no kubacira imanza. Uburyo abacamanza b’urwo rukiko rwashyizwe Arusha muri Tanzaniya bagiye bitwara mu manza z’abaregwa ibyaha bya Jenoside, cyane cyane urugereko rw’ubujurire, biranengwa kuko abataragizwe abere bahawe ibihano bito kandi (…)

Imyaka isaze 19 u Rwanda rusohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abateguye bagashyira no mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bahungiye hirya no hino mu bihugu byo ku Isi, Umuryango wa Abibumbye washyizeho urukiko rushinzwe kubakurikirana no kubacira imanza. Uburyo abacamanza b’urwo rukiko rwashyizwe Arusha muri Tanzaniya bagiye bitwara mu manza z’abaregwa ibyaha bya Jenoside, cyane cyane urugereko rw’ubujurire, biranengwa kuko abataragizwe abere bahawe ibihano bito kandi hari ibimenyetso byagombaga gushingirwaho ko bagize uruhare muri Jenoside.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside itangaza ko itishimiye na gato imyitwarire y’umucamanza Theodor Meron, Perezida w’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, urugereko rw’ubujurire. Komisiyo itangaza ko imanza zaciwe na Meron zikwiye gusubirwamo zikongera kubunishwa kandi uwo mucamanza agasezererwa ku mirimo y’urwo rukiko.

Mucyo Jean de Dieu, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo yo klurwanya Jenoside agira ati “Ibyemezo byafashwe na Theodor Meron byagiye b iganisha ku gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagiye agaragaza uruhande aherereyemo ahereye ku bateguye bagashyira no mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yarekuye, abandi akabagabanyiriza ibihano. Akwiye kwamaganwa kandi akavanwa muri ruriya rukiko, uriya mwanya ntakwiye kuwukomeza.”

Mucyo akomeza atangaza ko ibimenyetso byatanzwe ku baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, byari bihagije kandi n’ubushinjacyaha bw’urukiko bwarabishimangiye ariko Meron akabyirengagiza. Urugero rutangwa ku manza zaciwe n’umucamanza Meron ibimenyetso byatanzwe ntihabwe agaciro harimo urwa Zigiranyirazo Protais rwo ku wa 16 Nzeri 2009, urwa Mugenzi Justin na Mugiraneza Prosper rwo ku wa 4 Gashyantare 2013. Abandi bavugwa bagabanyirijwe ibihano bari barahawe n’urukiko, urugereko rwa mbere, ni Bagosora Theoneste na Nsengiyumva Anathole kandi baragize uruhare rukomeye mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mucyo agira ati “N’ubwo urukiko rurimo gusoza imirimo yarwo ntitwaceceka. N’ubwo hari ibyifuzo twakomeje kujya dutanga bikirengagizwa, tuzakomeza kubyerekana no guharanira ko bigerwaho. Tuzaharanira ko hajyaho amategeko mpuzamahanga ahana abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda.”

Dr Bideri Diogene, Umunyamategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, atangaza ko asanga imyitwarire y’umucamanza Theodor Meron mu manza za Arusha, ishingiye ku marangamutima kuko mu kuzica batashingiye ku bimenyetso ahubwo bagendeye ku byo bifuza.

Dr Bideri agira ati “Abo bose umucamanza Meron yahanaguyeho icyaha n’abo yagabanyirije ibihano, bose hari haratanzwe ibimenyetso bigaragaza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ibyo yakoze si ubutabera, ahubwo bifite ikindi bishingiyeho gikwiye kugaragazwa.”

Kugeza ubu Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzania, rumaze guca imanza zigera kuri 72 ku myaka 17 rumaze rukora. Abantu 10 bararekuwe nyuma yo kugirwa abere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages