Igiti cy’umugano benshi bakunze kubakisha, abandi bakagikoramo ibikoresho bitandukanye, ni ifunguro rifitiye umubiri akamaro kandi ushobora kubyazwamo imiti.
Mu gihe bivugwa ko umugano ari igiti kivamo ifunguro ry’akataraboneka ngo hari n’amwe mu mahoteli yo mu Rwanda yatangiye guteka imigano, nk’uko umwe mu bariyeho witwa Munyensanga yabitangarije IGIHE, avuga ko yumvise ari imboga ziryoshye.
Uyu yagize ati ”Ni ifunguro usanga riryoshye kuburyo ridatera ipfunywe mu kuryigaburira, usanga riryoshye cyane, baritegura mu bwoko bw’imboga n’amafiriti usanga asa nka makaroni”.
Yavuze ko imigano bateka inguri zayo zimeze nk’amateke, bakatamo udupande duto kandi ngo hari uburyo bayitekamo imboga, n’uduce tundi tumeze nka macaroni.
Imigano mito itarareshya na metero niyo itegurwamo amafunguro. Aya mafunguro anabikwa ku buryo bw’igihe kirerekire, bikorwa cyane ku migabane yindi y’ u Burayi na Asia, aho iki gihingwa gitegurwa cyane mu mafunguro ya buri munsi nk’uko urubuga bioautop rubitangaza, aho bavuga ko umugano ari ikiribwa kinavamo imiti ivura indwara ya asima, hemoptysie, hemorroïde n’amarozi.
Imigano ifite intungamubiri zirimo vitamine A, C, B1 na B2. Ubwoko bwa phyllostachys edulis, henonis, nigra, nidularia na sasa kurilensis nibwo bukunzwe cyane, ikanaba ikungahaye kuri poroteyine n’izindi ntungamubiri.
Munyensanga Frederic Umuhuzabikorwa mu by’amashyamba mu Kigo y’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA), yatangarije IGIHE ko hari gushyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage guhinga iki gihinga.
"Usibye kuba umugano mu bihugu byateye imbere bawuteguramo amafunguro n’ino bikaba byaratangiye kuhagera, ni igihingwa gifite akamaro kanini. Mu kurinda ubutaka umugano ufite ukuntu uteye, usobekeranye imizi bigafata ubutaka butemba, imizi ikanabasha kuyungurura amazi iyo iteye ahari amasoko no ku nkengero z’ibiyaga n’Imigezi.” Ibi ni ibyatangajwe na Munyensanga.
Inzobere mu kugenda amahanga zihamya ko umugano ku mugabane wa Asia ho utegurwa kenshi mu mafunguro ya buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO