00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali ugiye kongera bisi muri bimwe mu byerekezo by’imihanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 May 2026 saa 11:45
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko ukomeje gahunda yo kwagura ibyerekezo bijyamo bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kongera bisi nini zitwara abagenzi mu byerekezo bimwe bigenda byiyongeramo abazikoresha.

Ubwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali bukomeje gushyirwamo imbaraga aho abantu bari kwitabira ikoreshwa rya bisi nk’uburyo bwo gukora ingendo umunsi ku wundi.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye The NewTimes ko guhera muri Mata 2026 kugeza uyu munsi, ubwitabire bw’abakoresha bisi bwazamutseho 15%.

Byavuye ku kuba harakozwe impinduka zigamije kunoza ubwikorezi rusange mu mujyi, harimo gushyiraho ibisate by’imihanda yahariwe bisi gusa no gushishikariza abantu kuzikoresha mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli.

Ntirenganya yagaragaje ko hari ibyerekezo biri kugaragara ko bikeneye kongerwamo izindi imodoka bitewe n’ubwitabire bw’abazikoresha, kandi ko umujyi wa Kigali witeguye kuzishyiramo.

Ati “Hari imihanda yakoreshwagamo bisi ntoya (Coaster) gusa kandi zitwara abantu bake, ariko bisi nini zigiye gutangira gukoreshwa kubera ubwiyongere bw’abagenzi. Coaster zizakomeza gukora ariko n’izo bisi nini bikorane.”

Umujyi wa Kigali wamaze kubona ibyerekezo bigiye guherwaho birimo Remera-Mulindi-Gasogi na RP Nyamirambo-Miduha-Mageragere.

Hari kandi bisi zizajya zinyura mu nganda mu masaha y’igitondo n’amasaha y’umugoroba kugira ngo zifashe abakorera mu cyanya cyahariwe inganda. Ibyo bisanga kandi imodoka zitwara abagenzi zashyizweho mu nganda zizajya zihakorera umunsi wose.

Hari kandi n’icyerekezo kiri mu igeragezwa cy’imodoka zitwara abagenzi bajya cyangwa bava ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Ntirenganya yasobanuye kandi ko kuri ubu serivisi ziri gutangwa neza kandi ko abantu batagitinda muri za gare cyangwa ku byapa aho bisi zihagarara, bigatuma bihuta mu ngendo zabo.

Nubwo bimeze bityo yongeye kugaragaza ko hari imbogamizi zikigaragara aho usanga abamotari n’abandi batwaye imodoka nto bakoresha ibisate by’imihanda yahariwe bisi kandi amasaha bemerewe ataragera.

Yashimangiye ko inzego zigiye gukomeza kubigenzura zifatanyije na Polisi kugira ngo hirindwe icyakoma mu nkokora bisi zitwara abagenzi.

Umujyi wa Kigali ugiye kongera bisi muri bimwe mu byerekezo by’imihanda
Icyerekezo cya Nyamirambo-Mageragere kiri mu bigiye guhabwa bisi nini
Umujyi wa Kigali ukomeje kunoza no gushishikariza abantu gukoresha bisi rusange mu ngendo
Ibyerekezo bimwe bigiye guhabwa bisi nini mu gutwara abagenzi kuko yakoreshaga bisi nto
Bisi zigiye kongerwa mu mihanda imwe n'imwe yo muri Kigali
Ecofleet Solutions ikomeje kunoza serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange
Abakoresha bisi biyongereyeho 15% mu kwezi kumwe
Imihanda yahariwe bisi iri gutuma zihuta mu rugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages