Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, ahagarutswe ku myitwarire ikwiriye abaturage mu bihe by’iminsi mikuru, hibandwa ku mutekano w’abantu n’ibyabo, kwirinda urusaku rukabije ndetse no kunywa mu rugero.
Iminsi mikuru igiye kwizihizwa mu gihe Guverinoma iherutse gushyiraho amabwiriza agenga amasaha y’ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’ibijyanye n’utubari muri rusange aho byemerewe gukora kugeza mu gitondo.
Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Mukazayire Nelly, yavuze ko impamvu byakozwe ari ukugira ngo abantu bishime muri ibi bihe ariko bakirinda kurengera cyangwa kubangamira abandi.
Yavuze ko icyemezo cyo gushyiraho amasaha yo gusoza ibikorwa bimwe na bimwe by’umwihariko iby’imyidagaduro, kitagamije guca intege abakora ubucuruzi ahubwo harimo no kubafasha kuba babukora neza.
Ati “Ntabwo kiriya cyemezo ari icyo kugira ngo abantu ntibongere gukora ahubwo harimo ko hakwiye kugira imikorere ituma tubasha kubona umusaruro. Abakora imyidagaduro, baze kubona uko ejo bazajya ku kazi.”
Meya Dusengiyumva yavuze ko abazagira ibihe byo kwidagadura muri iyi minsi mikuru bakwiye kuzirikana ko bafite abo baturanye na bo, bityo ntibazababangamire.
Ati “Uretse no mu gihe cy’iminsi mikuru, abanyamategeko baravuga ngo aho uburenganzira bwawe burangirira niho ubwa mugenzi wawe butangirira. Umuturage akaba afite umwana we uri mu rugo ukeneye gusinzira, umuturanyi we akaba afite ibirori.”
Polisi y’Igihugu igaragaza ko ugereranyije n’indi myaka yashize, ibyaha byagabanyutse. Ubusanzwe ibyaha bikunze gukorwa mu minsi mikuru birimo ibyo gukubita no gukomeretsa biterwa n’ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge, impanuka, ibiyobyabwenge, ihohoterwa riterwa n’ubusinzi n’amakimbirane yo mu ngo, urusaku n’ibindi.
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Désire Gumira, yavuze ko Abanyarwanda by’umwihariko abo mu mujyi, basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo batazabangamira umutekano w’abandi batuye muri Kigali.
Ati “Ntihazagire ujya mu muhanda adafite ibyangombwa byo gutwara, ntibazanywe ibisindisha ngo batware imodoka, turasaba abatwaye imodoka nijoro kujya bacana amatara. Turasaba Abanyarwanda kwirinda urusaku, no kwinezeza bagasakuriza bagenzi babo.”
“Turasaba abanyonzi kutarenza saa kumi n’ebyiri, tukaba dusaba Abanyarwanda kutarenza amasaha yagenwe yo gutaha, Abanyarwanda bazava mu Mujyi bagiye hanze n’abazaba bawurimo, bitondere ibikoresho by’amashanyarazi.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko kugira ngo iminsi mikuru izabashe kugenda neza, hazibandwa ku gufasha abaturage mu kuborohereza mu bijyanye n’ingendo, gukora ubugenzuzi ku masoko kugira ngo hatazabaho kuzamura ibiciro n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!