00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali washyizeho inzira ya bisi mu mujyi rwagati (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 April 2026 saa 02:39
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho inzira ya bisi mu mujyi wa Kigali rwagati, usaba abaparikaga ku nkengero z’umuhanda kubicikaho.

Ni itangazo ryari ryasohotse rigaragaza ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026, ku nkengero z’umuhanda wa Hotel Gloria-Isoko rya Nyarugenge-Quartier Commercial-City Plaza hatazongera guparika imodoka, kugira ngo hashyirwe inzira ya bisi, iy’imodoka zihanyura zidahagarara, n’iy’abanyamaguru.

Ibimenyetso byo mu muhanda byamaze gushyirwaho bigaragaza inzira z’imodoka zikomeza n’umuhanda wihariye wa bisi.

Ku rundi ruhande, ahari parking nta kintu kirimo kuko imodoka z’abantu ku giti cyabo batazongera kuhaparika.

Kuri uyu muhanda hariho Parking ishobora kujyamo imodoka 140 z’abantu ku giti cyabo ariko basabwe kutongera kuhaparika mu rwego rwo korohereza bisi izajya inyura muri uwo muhanda.

Abazi neza mu mujyi wa Kigali ni umuhanda umwe gusa, naho ahandi hazwi nka Quartier Mateus imodoka zizakomeza nk’ibisanzwe kimwe n’ibikorwa byakorwaga munsi y’isoko rya Nyarugenge nta kizabikoma mu nkokora.

Ubusanzwe ku isoko rya Nyarugenge hahurira imodoka nyinshi z’abagiye kurangura ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye, kandi iyo mirimo irakomeje nk’uko bisanzwe.

Ku isoko rya Nyarugenge ahatemerewe guparikwa imodoka nto ni ku muhanda uri ku marembo ya ruguru werekeza kuri City Plaza.

Bamwe mu bacururiza muri Quartier Commercial bagaragaje ko kuba imodoka zitari guparika imbere yabo nk’uko byari bimeze mbere, bizajya bituma ibyo bacuruza birushaho kugaragara bitandukanye na mbere.

Ku rundi ruhande, abacuruzi bafite imodoka bo bagaragaje ko bibabangamiye kuko boroherwaga no kugera ku kazi kandi bagaparika aho bareba.

Umwe ati “Twazanaga imodoka tukaziparika aho tureba kandi bikanatworohereza kugera ku kazi. Ubu ntabwo bishoboka kandi murabizi ikibazo cya Parking nke muri uyu mujyi ni ikindi.”

Ubwo Umujyi wa Kigali watangazaga ko hagiye kujyaho ibisate by’imihanda byahariwe bisi gusa, werekanye ko hazanashyirwaho bisi izajya izenguruka mu Mujyi hagati nko ku isoko rya Nyarugenge, inyubako ya City Plaza ndetse n’ahandi izajya izenguruka ku buryo umuntu ashobora kuba yagenda mu Mujyi rwagati atagombye gutega moto.

Muri rusange mu Mujyi wa Kigali hashyizweho ibisate by’imihanda yagenewe imodoka zitwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’ibinyabiziga no gushishikariza abantu guhitamo gukoresha imodoka za rusange.

Mu muhanda wo mu Mujyi werekeza ku Isoko rya Nyarugenge ubu ntabwo bemerewe guparikamo imodoka
Aha habaga haparitse imodoka ariko ubu ntibyemewe
Imiringo igaragaza uburyo umuhanda ukoreshwa yahise ishushanywa
Igisate cy'umuhanda cyagenewe bisi gusa bihita byandikwamo

Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages