00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukwabu wa polisi wafashe 11 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 29 June 2013 saa 11:09
Yasuwe :

Mu bikorwa bitandukanye byo gushaka abacuruza n’ababinywa byabereye mu turere dutandukanye tw’igihugu, abantu 11 bafatanywe ibiyobyabwenge bari mu maboko ya polisi mu turere dutandukanye.
Nk’uko urubuga rwa Polisi y’igihugu rubitangaza, ibi bikorwa byabaye mu matariki ya 26 na 27 Kanama 2013 aho hafashwe abantu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye birimo litiro 31 za Kanyanga, ibiro birenga bine n’udupfunyika 430 by’Urumogi, amakarito 20 n’udupaki 59 bya Chief Waragi (…)

Mu bikorwa bitandukanye byo gushaka abacuruza n’ababinywa byabereye mu turere dutandukanye tw’igihugu, abantu 11 bafatanywe ibiyobyabwenge bari mu maboko ya polisi mu turere dutandukanye.

Nk’uko urubuga rwa Polisi y’igihugu rubitangaza, ibi bikorwa byabaye mu matariki ya 26 na 27 Kanama 2013 aho hafashwe abantu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye birimo litiro 31 za Kanyanga, ibiro birenga bine n’udupfunyika 430 by’Urumogi, amakarito 20 n’udupaki 59 bya Chief Waragi hamwe na litiro 400 z’inzoga zizwi ku izina ry’Igikwangari.

Mu karere ka Kirehe, umurenge wa Gatore, akagari ka Cyunuzi , Niyibizi Innocent na Mutuyimana, bafatanywe ibiro bine by’urumogi, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Hari kandi na Ndahimana alias Kazungu w’imyaka 57 y’amavuko wo mu karere ka Nyamasheke wafatanywe amagarama 250 y’urumogi. Muhizi Aloys wo mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge yafatanywe udupfunyika 300 tw’urumogi .

Mu karere ka Bugesera , mu murenge wa Ngeruka, Renzaho w’imyaka 32 y’amavuko yafatanywe litiro imwe ya kanyanga na litiro 200 z’igikwangari .

Mu karere ka Ruhango hari Havugimana wafatiwe mu isaka ryakorewe mu murenge wa Ruhango ku bufatanye n’abaturage na polisi wafatanywe litiro 200 z’igikwangali na litiro 10 za Kanyanga, akaba ategereje gushyikirizwa ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, Chief Supt Hubert Gashagaza avuga ko ifatwa rya bariya bacuruzi ryaturutse ku bufatanye bwiza bwa Polisi n’ abaturage, aho bayitungiye agatoki ku bucuruzi bwabo n’aho babukorera.

CSP Gashagaza yavuze ko bene ibi biyobyabwenge bigira ingaruka ku mutekano rusange ndetse no ku bukungu bw’ igihugu. Yakomeje asaba abaturage muri rusange kugira uruhare mu kurwanya ibyaha no kubikumira bitabira guhanahana amakuru n’ inzego z’ umutekano.

Polisi y’u Rwanda, yemeza ko gufata aba bacuruza ibiyobyabwenge, bizafasha muri gahunda yihaye yo kubica burundu mu gihugu, bigaragara ko bikoreshwa cyane cyane n’urubyiruko, kandi bikaza ku isonga mu byaha bikorerwa mu gihugu no kuba nyirabayazana w’ibindi byaha.

Gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda aho igira iti “Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages