Uyu munsi watangiye mu 2010 i Bruxelles mu Bubiligi, ubera mu yindi mijyi hirya no hino ku mugabane wa Amerika n’u Burayi, irimo Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasobanuriye umunyamakuru wa Family Magazine ko Rwanda Day ibonekeramo ibisubizo bitandukanye kuri bimwe mu bibazo u Rwanda ruhanganye na byo.
Mukuralinda yatanze urugero kuri gahunda yo gushakira abaturarwanda inzu ziciriritse 300,000 mu myaka irenga 10 iri imbere, asobanura ko muri Rwanda Day hashobora kubonekamo Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bifuza gutanga umusanzu muri uyu mushinga.
Yagize ati “Rwanda Day ifasha abari hanze kumenya uko mu Rwanda ibintu bikora, ikanabafasha kumva koroherwa babaha kugira ngo ibikorwa byabo byihute.”
Mukuralinda kandi yasobanuye ko abayobozi bo mu Rwanda basanga Abanyarwanda muri Rwanda Day, bakabasobanurira uruhare baba basabwa kugira mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yasobanuye ko amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda, afasha mu buryo buziguye mu ngengo y’imari yacyo kuko hari ibibazo agifasha gukemura.
Mukuralinda yavuze ko guhura n’abayobozi kw’Abanyarwanda bitabira Rwanda Day bituma basobanukirwa uburyo babamo abavugizi b’u Rwanda, basobanurira abanyamahanga iki gihugu.
Yagize ati “Diaspora kubonana n’abayobozi babo bituma bavamo abavugizi b’igihugu cyabo. Hano hanze itangazamakuru ryarahindutse, ryajemo imbuga nkoranyambaga. Niba hari icyo ushidikanyaho noneho, ukaba uzi neza ko hariya hari Umunyarwanda, ushobora no kumubaza.”
Mukuralinda yasabye Abanyarwanda kujya basobanura ibibera mu gihugu, cyane mu gihe hari ugerageje kugiharabika, agamije inyungu ze bwite.
Ati “Abanyarwanda rimwe na rimwe turabasaba ko batagomba gutegereza, bagomba gufata iya mbere mu gusobanura ibibera mu gihugu cyabo no gusobanura akenshi ibivugwa.”
Mukuralinda yatangaje ko muri Rwanda Day, Perezida Kagame yumva ibibazo by’Abanyarwanda, akabiha umurongo, ibindi bigashyikirizwa inzego bireba. Ati “Hari n’ibibazo burya nyuma byandikwa, bigashyikirizwa inzego zibishinzwe, ariko kikaza cyitwa ko cyavugiwe muri Rwanda Day runaka.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!