Bafashwe nyuma y’abandi baturage basanganywe amafaranga y’amiganano akoreshwa muri iki gihugu ndetse n’amadolari ya Amerika.
Inkuru ya NyasaTimes ivuga ko nyuma y’iperereza ryakozwe, polisi yasanze umusore w’Umunyarwanda witwa Manuel Saidi w’imyaka 19 n’Umurundi Amosi Sean w’imyaka 30, ari bo bihishe inyuma y’umugambi w’ikorwa ry’aya mafaranga.
Umuvugizi wa polisi yo muri Malawi mu gace ka Mangochi, yavuze ko ifungwa ry’aba bombi ryaje nyuma y’uko hafunzwe umugabo witwa Pangani William wafatanywe ama-Kwacha ibihumbi 300 (318. 000 Frw) y’amiganano.
Manuel Saidi na Amosi Sean bafatanywe agera mu bihumbi 165 by’ama-Kwacha, imashini ikoreshwa mu gucapa amafaranga, imikasi n’ibindi byifashishaga mu gukora ayo mafaranga.
Aba bombi bemeye ibyaha baregwa byo gukora amafaranga y’amiganano bakaba bazashyikirizwa urukiko mu minsi iri imbere, iperereza rirangiye nk’uko umuvugizi wa polisi yabitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!