Rutagungira yashimuswe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ari mu kabari gaherereye i Bakuli, hafi y’umurwa mukuru Kampala, asangira inzoga n’inshuti ze.
Inkuru ya Daily Monitor ivuga ko Rutagungira yahunze u Rwanda akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.
Amashusho ya Camera ngo agaragaza ko abamushimuse bari bambaye ibikoti n’ingofero bafite imodoka ebyiri bahita bamushyiramo bamujyana ahantu hataramenyekana.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Asan Kasingye, yemeje amakuru y’ishimutwa rya Rutagungira, avuga ko hari gukorwa iperereza ku mashusho yafashwe n’ibyuma byo mu kabari yashimutiwemo.
Yagize ati “Aba-Ofisiye bacu bamaze guhabwa amashusho. Bafite amafoto y’abashimuse Rutagungira, nkeka ko ejo tuzaba twamenye uko byagenze.”
Peter Habiyambere uyobora ako kabari, yavuze ko nta kintu yatangaza kuri iryo shimutwa kugira ngo atica iperereza, ko amashusho yayashyikirije Polisi ikaba ari na yo izatangaza ibyavuyemo.



















TANGA IGITEKEREZO