Mukamurera yatorewe mu nama ya ba Minisitiri b’Ubutabera n’Abashinjacyaha bakuru yari yateraniye i Khartoum muri Sudani.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa y’u Rwanda, Johnston Busingye, yabwiye The New Times ko Mukamurera azahagararira neza igihugu nyuma y’aho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Sam Rugege azaba arangije manda ye nk’Umucamanaza Mukuru mu Rukiko rwa COMESA kuva mu 2005, akaba azayisoza mu mpera za Kamena uyu mwaka, asimburwe n’Umunyazimbabwe.
Busingye ati "Ndishimye ko yatowe, ariko ikiruta ibindi ni ukoyatowe ahagarariye igihugu. U Rwanda rwishimiye itorwa rye.”
Rugege yavuze ko Mukamurera azaba afite inshingano zo gukurikirana kwihuza ku ibihugu bya COMESA, n’amakimbirane ashobora kuvuka hagati y’abacuruzi mu bihugu 18 bigize umuryango.
Urukiko rwa COMESA rufite icyicaro i Khartoum muri Sudani, rukagira Abacamanza batanu mu Cyumba cyarwo cy’Ubujurire na barindwi mu Rukiko rw’Ibanze.
Nubwo yatorewe kuba Umucamanza w’Urukiko rwa COMESA azakomeza akazi ke mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, azajya ajya gukora mu gihe bikenewe.
Mukamurera w’imyaka 44 y’amavuko ni Umucamanza ufite uburambe mu kazi hafi imyaka 15.



















TANGA IGITEKEREZO