00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunye-Congo ushinjwa kwica Dr Dusabe Raymond yakatiwe gufungwa imyaka 20

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 20 December 2019 saa 02:13
Yasuwe :

Urukiko rwo mu burengerazuba bw’umujyi wa Cape Town, muri Afurika y’Epfo rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 Junior Kamono, umunye-Congo wahamijwe icyaha cyo kwica umunyarwanda Dr Dusabe Raymond, umuganga wa mbere w’umunyarwanda wavuraga kanseri zifata mu myanya ndagagitsina y’abagore (Gynecologic oncology) mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Urubanza ruregwamo Junior Kamono ku cyaha cyo kwica Dr Dusabe, rwatangiye muri Mutarama 2018, rupfundikirwa kuwa 30 Nzeri, 2019. Uyu munye-Congo yari yakatiwe imyaka 25, ariko akurirwaho imyaka 5 nkuko biteganywa n’itegeko mpanabyaha ryo muri Afurika y’Epfo nomero 51 ryo mu mwaka w’ 1977, mu gika cyaryo cya 280.

Polisi yataye muri yombi Junior Kamono nyuma y’uko ikurikiranye imodoka ya Dr Dusabe nayo yari yabuze ku munsi yiciweho.

Uyu munye-Congo yari yahuriye na Dr Dusabe mu gace ka Sea Point, mbere y’amasaha make yabanjirije urupfu rwe.

Dr Dusabe Raymond yishwe ubwo yari mu biruhuko muri Afurika y’Epfo. Muri Mata 2017 nibwo Dr Dusabe wari urangije kwiga amasomo ajyanye no kuvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo, yatangiye kuvura mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Yagiye kwiga muri iyi kaminuza mu 2010 ku bufasha bwa Leta nyuma y’uko yari asoje amasomo y’ubuvuzi (Medicine) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Dr Dusabe wabashije gukabya inzozi ze zo kuba umunyarwanda wa mbere uvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore afite imyaka 40. Yakuriye i Burundi aho we n’umuryango we bari barahungiye, agaruka mu Rwanda mu 1998 nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.

Amakuru yatanzwe na bamwe mu banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo ni uko Dr Dusabe ashobora kuba yarishwe tariki 28 Ukuboza 2017, kuko umurambo we wasanzwe waratangiye gushenguka.

Umurambo we wabonetse nyuma y’uko abaturanyi b’aho yari acumbitse bumvaga umwuka utari mwiza bagahamagara polisi ari nayo yamennye urugi ikinjira. Umurambo we ngo wasanzwe ku meza yo kuriraho mu nzu yari acumbitsemo, yajombaguwe ibyuma umubiri wose.

Dr Dusabe Raymond yishwe ubwo yari mu biruhuko muri Afurika y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages