Uyu Musore wari ufite imyaka 23, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 18 Kamena 2017 aguye ku bitaro bya Schneck.
Uyu musore ukomoka mu Rwanda wigaga mu ishami ry’Ubumenyi mu by’amashanyarazi (Sciences in Electrical Engineering and Applied Physics) ndetse yimenyerezaga umwuga muri sosiyete ya ‘Cummins’ ikora ibikoresho bitanga ingufu z’amashanyarazi.
Nk’uko ikinyamakuru Times Mail cyabitangaje, Urwego rushinzwe umutekano n’iperereza mu gace ka Jackson muri Leta ya Michigan rwavuze ko rwakiriye telefone yavugaga ko hari umuntu waheze mu mazi y’icyo kiyaga, ruhita ruhagera rukora ubutabazi akurwamo ahita ajyanwa ku bitaro.
Ababibonye batangaje ko uyu musore yari arimo kugendera ku mugozi (Zip line) agerageza kwambuka icyo kiyaga, agwa mu mazi aribira ntiyongera kuzamuka hejuru.
Abaturage bahise bashoka mu mazi kumushakisha bamukuramo ndetse banamuha ubutabazi bw’ibanze bwo kumukanda ngo amazi asohoke no kumwongerera umwuka.


















TANGA IGITEKEREZO