Byabaye kuwa 30 Nzeri 2020, nyuma y’amashusho yafashwe n’uwari aje kuri kiliziya, iherereye muri Leta ya Louisiana yitiriwe Mutagatifu Petero na Paul, agaragaza Padiri Travis Clark akorana ubusambanyi n’abagore babiri kuri Alitari.
Umutangabuhamya yavuze ko yatambutse ku idirishya rya kiliziya akabona Clark akorana ubusambanyi n’abagore babiri aribo Melissa Cheng w’imyaka 23,ndetse n’umukinnyi w’amafilime y’urukozasoni Mindy Dixion w’imyaka 41. Uyu mutangabuhamya yahise afata abo bantu amashusho, anahamagara polisi.
Abapolisi bavuze ko nyuma yo kohererezwa ayo mashusho bagiye ku kiliziya aho ayo mahano yabereye bakahasanga abo bagore bambaye ubusa.
Mu gihe abashinzwe umutekano binjiraga muri iyo kiliziya uyu mu padiri ntiyari kuri Alitari, yaje nyuma , avuga ko ari inshuti ze kandi ko zari zaje kuhakinira filime.
Yagize ati “Ni abashyitsi kandi n’inshuti zanye, bafite uburenganzira bwo kuhafatira amashusho.”
Diyosezi uwo mupadiri abarizwamo yahise imuhagarika mu mirimo mu gihe agikurikiranywe n’ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!